Perezida wa Koreya y’Epfo yashyizeho Minisitiri w’ Intebe mushya

Perezida wa Koreya y’Epfo yashyizeho Minisitiri w’ Intebe mushya

| | Yasomwe inshuro 356 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Park Geun-hye perezida wa Koreya y’Epfo yashyizeho Minisitiri w’ Intebe mushya, ndetse ashyiraho n’abandi bayobozi babiri bakuru  bashya kuri uyu wa gatatu.

9d69fc93-3ab7-4092-97a6-c8738460dc11_cx0_cy11_cw0_w987_r1_s_r1Park Geun-hye yagize Minisiti w’Intebe mushya Kim Byong-joon wari umwarimu muri kaminuza ya Kookmin. Umuvugizi wa Perezida yavuze ko Kim ari umuntu usobanutse ushobora kuzahura ibyaba byarazambye.

Perezida Park kandi yagize Yim Jong-yong Minisitiri w’ubukungu n’intumwa ya Minisitiri w’Intebe ndetse agira Park Seung-joo Minisiti w’Umutekano n’ibikorwa rusange.

Iri shyirwaho ry’aba bategetsi bakuru ngo byaba ari ugukomeza imbaraga mu rwego rwo guhangana n’abatavuga rumwe. Kim na  Park Seung-joo bombi bakaba bari n’abakozi ku ngoma ya perezida Roh Moo-hyun.

Nyuma y’ishyirwaho ry’abo bayobozi abatavuga rumwe na leta, bahise baterera hejuru bavuga ko binyuranyije n’amategeko ngo kuko ntibyigeze bisuzumwa n’inteko ishingamategeko.

Ibiro ntaramakuru bya Yonhap, byatangaje ko abatavuga rumwe na leta biyemeje guhangana n’icyo cyemezo perezida yatangaje.

NO COMMENTS

Leave a Reply