Perezida wa Philippines Rodrigo yatutse bikomeye Barack Obama kuri nyina

Perezida wa Philippines Rodrigo yatutse bikomeye Barack Obama kuri nyina

| | Yasomwe inshuro 241 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma yo kubahuka mu buryo bukomeye ibihangage bikomeye kuri iyi isi harimo na Papa, ubu noneho Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte yubahutse bikomeye anasuzugura Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Barack Obama amwita umwana w’ imbwakazi cyangwa se umwana w’ indaya.

Perezida Rodrigo Duterte urangwa no kubahuka   abayobozi bakomeye ku isi abatuka ku babyeyi babo na none yaje gukoresha amagambo mabi asanzwe akoresha maze yita Obama umwana w’ikinyendaro cyangwa se umwana w’ indaya (son of bitch) maze Barack Obama ahita asubika ibiganiro yaribugirane na we.

Rodrigo we wivugira ubwe ko nta w’undi muyobozi agira nk’uko BBC dukesha iyi nkuru itangaza   akaba yari aherutse gutuka   Papa Francis, abayobozi ba Kiriziya Gatolika ndetse na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika   muri iki gihugu akoresheje aya magambo adakwiye kuvugwa n’umuyozi w’igihugu.

Obama akaba yari kugirana ibiganiro na Perezida wa Philippines Rodrigo mu nama iri buhuze ibihugu byo mu majyepfo y’ Uburasirazuba bw’ Asia iri bubere i Laos ariko amakuru atangazwa n’umuvugizi we, Obama akaba ari bugirane ibiganiro na mugenzi we wa Koreya y’ Amajyepfo, Park Geun-hye gusa naho ibiganiro yari kugirana na Rodrigo bikaba byahise bisubikwa igitaraganya.

Uyu muyobozi akaba ashinjwa kuba akomeje gushyigikira abaturage be kwica abantu bakoresha ibiyobyabwenge. Kuva yatangira kuyobora ubu hakaba habarurwa abantu 2400 bamaze kwicwa bazira ibiyobyabwenge.

NO COMMENTS

Leave a Reply