Pierrot na Shasir bongeye guhesha ishema Rayon Sport

Pierrot na Shasir bongeye guhesha ishema Rayon Sport

| | Yasomwe inshuro 1,672 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Rayon Sport yitwaye neza imbere y’ikipe ya AS Kigali maze iyinyagira ibitego bibiri k’ubusa bitsinzwe na Pierrot na Shasir, mu mikino ya shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa gatatu

img_4271
Massudi Djuma umutoza wa RayonSport ibyishimo byari byamurenze

img_3709

Aya makipe yombi yari yananiranywe k’uburyo bwagaragariraga buri mufana wese waruri aho, dore ko igice cya mbere cyose cyaranzwe no kurata ibitego ku mpande zombi.

img_3714-3

Ikipe ya AS Kigali yageragezaga gusatira ishaka gutsinda gusa ba myugariro ba Rayon Sport bakayibera ibamba bayibuza gutsinda, ari nako ba rutahizamu ba Rayon Sport nka Savior, Shassir na Pierrot bageragezaga gushaka insinzi bikaba ibyubusa, maze amakipe yombi arinda ajya kuruhuka mu gice cya mbere anganya ubusa k’ubusa

Ibintu byahindutse mu gice cya kabiri, maze amakipe yombi azana umurava udasanzwe ashaka kwegukana amanota atatu, gusa bakomeze kugwa miswi

Mu minota 15 ya nyuma ibintu byahindutse cyane maze ikipe ya Rayon Sport isatira cyane AS Kigali bagundanira ku izamu Kwizera Pierrot, aca murihumye ba myugariro ba AS Kigali maze abonera ikipe ya Rayon Sport igitego cya mbere

4252-6f2ca

Iki gitego cyaciye intege ikipe ya AS Kigali maze mu gihe ikiri mu gihirahiro Nahimana Shasir, aba atsinze igitego cya kabiri mu minota y’inyongera, ikipe ya Rayon Sport ibasha kwegukana insinzi y’amanota atatu ityo

Mu yindi mikino yabaye

  • Etincelles 0-1 Musanze FC
  • Amagaju FC 0-2 Police FC
  • Sunrise FC 3-0 Marines FC
  • Pepiniere FC 0-1 Kirehe FC

Kurubu Sunrise niyo iyoboye shampiyona n’amanota 9/9

NO COMMENTS

Leave a Reply