Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage gusuzuma amafaranga bahawe

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage gusuzuma amafaranga bahawe

| | Yasomwe inshuro 127 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Niyongombwa w’imyaka 55 y’amavuko na Nyirishema Theoneste w’imyaka 31 y’amavuko  bafatiwe mu turere twa  Gasabo na Nyarugenge bafite amafaranga atandukanye arimo n’ibihumbi 38 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

amafaranga y'amiganano

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Niyongombwa  we yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Gatsata, aho yafatanywe amadolari ya Amerika 500 n’inoti ya 2000 y’amanyarwada yose y’amiganano, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata.

Nyirishema we, yafatiwe mu kagari ka Nyakabanda, umurenge wa Niboye muri Kicukiro aho we yasanganywe amafaranga 38,000 y’amanyarwanda yose y’amiganano, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Kuri uyu Nyirishema, SP Hitayezu  yavuze  ko  yaguwe gitumo na Polisi yakoreraga irondo ahitwa Sonatubes, yatabajwe n’umuntu uhakorera ibyo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe telefoni bizwi nka mobile money,  wagize amakenga ku note yamuhaye ashaka kubitsa kuri konti ye,  ahita abahamagara baramufata, akaba yari afite inoti 30 za 1000 n’izindi 8 z’amafaranga 2000.

SP Hitayezu akomeza avuga ko hatangijwe iperereza ryimbitse ngo harebwe inkomoko y’aya mafaranga no kureba niba hari andi yaba ariho akwirakwizwa ngo afatanwe na bene yo.

SP Hitayezu  yavuze ko ubu buriganya bukoreshwa n’aba bafite amafaranga y’amiganano, aho, iyo bamaze kubitsa amiganano, bahita bagenda bakabikuza amazima ku wundi ukora iyo serivisi; akaba yaboneyeho kugira inama abacuruzi yo kugura utumashini dutahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde kugwa mu gihombo batewe na bene ayo mafaranga.

Yagize ati:”Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora”.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

NO COMMENTS

Leave a Reply