Producer Gilbert muri Touch Entertainment na Promotion ku bahanzi

Producer Gilbert muri Touch Entertainment na Promotion ku bahanzi

| | Yasomwe inshuro 426 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Producer Gilbert utunganya umuziki mu mashusho uzwi nka The Benjamins nyuma yaho bivugiwe ko atabarizwa mu nzu ya Touch Entertainment kuri ubu nawe ari mu ba producer bahabarizwa kandi babisobanukiwemo, ubu akaba yanashyize igorora abahanzi bifuza gukorera amashusho y’indirimbo zabo muri Touch Entertainment.

Producer Gilbert yagarutse muri Touch Entertainment hahita hashyirwaho Promotion ku bahanzi

Producer GilbertInzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment ihagarariwe na Bwana Mutesa Theodomir ikora ibikorwa bitandukanye ahanini byiganje muri muzika Nyarwanda ndetse no kuyiteza imbere ifatanyije na Gilbert wamenyekanye cyane mu ndirimbo zigiye zitandukanye yakoreye abahanzi bakomeye bo mu Rwanda bashize igorora ku bahanzi bashaka gukora amashusho y’ indirimbo aho bahanantuye ibiciro bitandukanye nibyari bisanzwe mbere.

Producer GilbertGilbert yagiye akora indirimbo nyinshi zitandukanye

Tubibutse ko kugeza ubu Touch Entertainment ibarizwamo aba Producer bagezweho mu gutunganya amashusho, aribo Gilbert uzwi nka The Benjamins, producer Aimable uzwi nka Nameless Compo ndetse na Huggor.

Touch Entertainment kandi ikaba yaratangije gahunda yo gufasha abayigana bifuza gukora ubukwe haba mu mafoto ndetse n’amashusho mu buryo bugezweho.

Abifuza gukorana na Touch Entertainment bose bashobora guhamagara kuri (+250)788569169 bagahabwa ibusobanuro byimbitse cyangwa bakohereza ubutumwa kuri [email protected] cyangwa [email protected] Bashobora kandi no kudusura kuri www.touchrwanda.com cyangwa aho Touch Entertainment ikorera i Nyamirambo ku cyapa cya 40.

NO COMMENTS

Leave a Reply