Producer Gilbert ati “Nubwo twafashe amashusho bigoye, indirimbo yajyeze aho tutacyekaga”

Producer Gilbert ati “Nubwo twafashe amashusho bigoye, indirimbo yajyeze aho tutacyekaga”

| | Yasomwe inshuro 785 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Wancitse Vuba ya Bruce Melody afatanyije na Riderman igakorwa na Producer Gilbert, ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse n’I Rwotamasimbi ikomeje guca ibintu kuko bari kuyikina cyane ku nsakazamashusho zabo.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Gilbert (The benjamins), twamwegereye tumubaza ku bijyanye n’ifatwa ry’amashusho ndetse anatubwira ibanga yakoresheje kugirango iyi ndirimbo igere ku rwego mpuzamahanga

gil1

Mu kiganiro Gilbert yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko ifatwa ry’amashusho ryamugoye cyane ndetse naba nyirubwite (Riderman, Bruce Melody) nabo ntibashakaga ko bafata amashusho gusa ku munota wa nyuma bemeranyije gukorana.

gilb2

Yagize ati “Iyi ndirimbo tujya gufata amashusho yayo ntago ba nyirubwite bayishyizemo imbarga cyane kuko Riderman yari afite indi ndirimbo hanze yitwa Inzozi mbi bityo ambwira ko twaba twitonze gukora aya mashusho, tukazayafata nyuma yo kwamamamaza iyi ndirimbo ya Riderman, gusa nagerageje kumwumvisha ko indirimbo yose igira agaciro kenshi, maze dufata umwanzuro turayikora ndetse bidatinze yahise itangira guca ku nsakazamashusho akomeye harimo na Trace Africa mu kiganiro cya African Hit”

14925598_1142434462479059_6102859904670364120_n

Yakomeje avuga ko urwego rw’ifatwa ry’amashusho rya hano mu Rwanda rikomeje gutera imbere, bitewe nuko hari kuza ibikoresho byinshi ndetse binagezweho, ndetse n’amahugurwa menshi yo gukora video akaba ari gutangwa cyane.

Gilbert kurubu ari gukorera mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment, ndetse akaba ari gutunganya(Editing) filimi y’uruhererekane yitwa Kanura igiye gusohoka mu minsi iri mbere

9p6a2751

Kanda hano wumve indirimbo Wancitse Vuba ya Bruce Melody na Riderman:

NO COMMENTS

Leave a Reply