Ese Producer Mariva yaba ari muri gereza?

Ese Producer Mariva yaba ari muri gereza?

| | Yasomwe inshuro 1,069 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Producer Mariva umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda bitewe n’ ibikorwa akora byo gutunganya amashusho meza y’abahanzi kuri ubu ari mu bibazo by’uko yafashwe na polisi agatanga ibyangombwa by’ imodoka bitemewe n’ amategeko.

Kuri ubu amakuru agera kuri Touchrwanda.com avuye mu nshuti zihora hafi y’uyu mu producer Mariva, biravugwa ko yaba ari muri gereza bitewe na permi y’ indyogo (impimbano) yeretse aba polisi.

Producer Mariva uri mu maboko ya polisi
Producer Mariva uri mu maboko ya polisi

Mariva uri muri ibi bibazo nubwo ntaburyo bwo kumuvugisha buhari ubwo twaganiraga na bamwe mu nshuti ze bagize icyo babivugaho gusa bakemeza ko akiri mu maboko ya Polisi kuva bamufata kugeza na nubu.

Bagize bati: “Mariva kuri ubu ari mu bibazo bikomeye kuko yafashwe na polisi, bitewe no kwerekana permi itari iyanyayo “indyogo” kuri ubu natwe ntituramenya iherezo ry’uko biza kurangira kuko ubu agifitwe na polisi”.

NO COMMENTS

Leave a Reply