PSD yirukanye umwe mu bayoboke bayo wigeze no gushaka kuba depite

PSD yirukanye umwe mu bayoboke bayo wigeze no gushaka kuba depite

| | Yasomwe inshuro 234 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo inama ya biro y’ ishyaka rya PSD risanzwe riyobowe na Minisitiri w’ Umutungo kamere Dr Biruta Vincent, yateranaga kuri uyu wa gatandatu, hafatiwemo umwanzuro wo kwirukana Ndayishimiye Eric wari no mu bakandida 410 baturuka mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda n’abigenga bagombaga gutoranywamo 80 bagombaga kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko biciye mu matora y’abadepite yabaye ku wa wa 16-18 Nzeri 2013.

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD yatangaje ko raporo ya komisiyo ishinzwe imyitwarire muri shyaka yagaragaje ko imyitwarire y’ uyu Ndayishimiye Eric ngo idahwitse ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kumwirukana. Imwe mu myitwarire mibi yagarutsweho n’ uyu muyobozi ngo ni nko kuba Ndayishimiye yarahawe inshingano zo gukurikirana urubuga rwabo ahubwo akarukuraho, ngo yagiye ahamagarwa kandi n’ ubuyobozi agasuzugura bikabije.

Ati:” Hari ibikorwa byinshi yagiye akora bidahesha agaciro ishyaka, gusebya ishyaka ubwaryo, hari ibijyanye no kwinjira muri website y’ishyaka akayivanaho, hari n’indi myitwarire idahwitse hanze, aho avuga amagambo adahesha ishyaka icyubahiro na politiki y’igihugu muri rusange n’ibindi…..”
dr_ngabitsinze_jean_chrisostome

Muri iyi  nama kandi izindi ngingo zigiwemo hagarutswe ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ahibanzwe cyane kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, abarwanashyaka ba PSD, bakaba basabwa gukomeza kuyisigasira ndetse no gufasha abandi kuyisobanukirwa.  Bwana Anastase Murekezi, yanabasabye kandi gukomeza gushyigikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, banashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge.

birut1bed5

Ku bijyanye n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu Dr Vincent Biruta yavuze ko mu gihe cya vuba,  ishyaka rya PSD rizatangaza aho rihagaze ku myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka utaha wa 2017 nyuma y’uko Kongere y’igihugu y’iryo shyaka izaba imaze guterana ikabifataho umwanzuro.

 

 

NO COMMENTS

Leave a Reply