Queen Cha yakoze igikorwa cy’ akataraboneka mu bitaro bya CHUK

Queen Cha yakoze igikorwa cy’ akataraboneka mu bitaro bya CHUK

| | Yasomwe inshuro 1,390 | Ibitekerezo byatanzwe
3
SHARE

Umuhanzikazi Queen Cha  afatanyije n’ abafana be ibikomangoma bateguye igikorwa cyo gufasha abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK barabaganiriza ndetse babaha n’ inkunga mu bikoresho.

queen cha
Queen Cha n’ abafana be Ibikomangoma bajya gusura abarwayi

Basura abarwayi, Queen Cha n’abafana be basaga mirongo itatu bose bambaye imyambaro ibagaragaza cyane ko ari imipira igaragaza ko ari ibikomangoma, basuye abarwayi bitwaje ibyangombwa nkenerwa kwa muganga nk’ imbuto n’ibikoresho bakenerwa by’isuku…..ndetse nama pampers kuko basuye n’abana. Mu kiganiro na Touchrwanda.com Queen Cha yagaragaje ibyishimo yagize nyuma yo kubona iki gikorwa gikozwe nkuko yari yarabiteganyije.

queen cha
Si ibiganiro gusa bari bitwaje bajyanye n’ ubufasha bw’ ibikoresho

Queen Cha yagize ati “Nishimiye uko igikorwa cyagenze, kandi si ubu gusa tugikoze tuzongera nubutaha, ibikorwa dukora ntibiba bikwiye kugarukira muri muzika gusa, ni byiza ko twazajya tuzirikana n’abababaye bakeneye ubufasha tukitanga uko tubishoboye ndetse n’ inkunga y’amasengesho.” Aha uyu muhanzikazi yashimiye abafana be ndetse nabandi bose bamufashije ngo iki gikorwa kigende neza.

queen cha
Queen Cha wishimiye igikorwa yakoze hamwe n’ abafana be

Queen Cha abaye umuhanzikazi umwe muri bake batekereje gusura abarwayi akifatanya nabo ndetse akabafasha no kubona ibyangombwa byabafasha mu buzima bwabo bwo kwa muganga, iki kikaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye umuhanzi yakabaye yitaho cyane ko nabo barwaye baba basanzwe ari abakunzi ba muzika ye.

3 COMMENTS

  1. Iyo ndayase iziko yabona imigisha yabirase iyo ukoze igikorwa kiza uka kirata wigabanyiriza amahirwe kumana ubwo rero atagirango azagaragaze ko afite icyo yakoze yewe ukoze ubusa kumugani wababandi

  2. ubwo rero nawe ngo uravuze, ngaho shimwa ari wowe ubwo hari icyo wakoze, iminsi igeze ahabi mujye mubura kwigira kubikorwa byiza ngo mufite iminywa. apuuuuu

Leave a Reply