Queen Cha yaraye atunguwe bikomeye mu gitaramo yakoze – AMAFOTO

Queen Cha yaraye atunguwe bikomeye mu gitaramo yakoze – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 3,264 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzikazi Queen Cha waraye yiyeretse abakunzi be batuye muri Nyamirambo yaje gutungurwa no kubona bamusanga ku rubyiniro bakamukwizaho amafaranga bitewe n’ urukundo bamukunda.

Ni mu gitaramo cyaraye kibereye i Nyamirambo mu kabari kazwi nka Sun City aho abantu bari bategereje kureba abahanzi bari ku bataramira muri uwo mugoroba. Mu bahanzi bari bitezwe harimo Queen Cha, ndetse n’ umuhanzikazi ukizamuka Asinah cyari igitaramo kibanda ku bahanzikazi Nyarwanda nkuko iki gitaramo kitwaga Ladies night.

Nubwo aba bahanzi aribo bari bitezwe mu gususurutsa abakunzi babo haje kubanza abandi bahanzi mu buryo bwo kubanza kumenyereza abantu kwitegura abahanzi b’ umunsi. Mu bahanzi babanje ku rubyiniro harimo umuhanzi Neg G ndetse n’ itsinda rya City Yankeez. Asinah niwe waje gukurikiraho mbere yuko Queen Cha aza ku rubyiniro.

Queen Cha waje ku rubyiniro afite ababyinnyi be yabanje kuririmba indirimbo ye yamenyekanye cyane yitwa Icyaha ndacyemera, iyi ndirimbo niyo yishimiwe cyane abantu bari bicaye batangira guhaguruka bamufasha kuyiririmba. Nyuma yiyi ndirimbo yakurikijeho indirimbo ze z’ ibyinitse arizo Isiri, Umwe rukumbi bikomeza gushyushya abantu hakiyongerho n’ ababyiyi bayibyinaga bari ku rubyiniro, ibi byaje gutuma bamwe bananirwa kwihangana batangira kumusanga hejuru ku rubyiniro bitewe nukuntu bari bamwishimiye.

Queen Cha wasoreje ku ndirimbo Alone. Iyi ndirimbo niyo yahagurukije abantu benshi batangira kumusanga ku rubyiniro bamuha amafaranga bitewe n’ urukundo bari bamufitiye.

dsc_1115
Safi na Seka bari mu bitabiye iki gitaramo
dsc_1276
Queen Cha yarafite ababyinnyi ku rubyiniro
dsc_1277
Yanyuzagamo nawe akabyina agafasha ababyinnyi be
dsc_1286
Abakunzi be bamukwijeho ifaranga ari benshi
dsc_1353
Bamwe byabanze mu nda bamusanga ku rubyiniro

Andi mafoto ya Queen Cha yaranze igitaramo
dsc_1279
dsc_1304 dsc_1348
dsc_1374 dsc_2181

NO COMMENTS

Leave a Reply