Quetta: Abapolisi bagera kuri 44 bishwe muri Pakistan

Quetta: Abapolisi bagera kuri 44 bishwe muri Pakistan

| | Yasomwe inshuro 213 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ishuri ry’abapolisi rihereye ahitwa Quetta muri Pakistan ryatewe n’abiyahuzi batatu bari bambaye amakoti ariho ibisasu biturika, bahitana ubuzima bw’abanyeshuri bagera kuri 44.

abapolisi

Nyuma y’uko abo biyahuzi binjiye munzu bagatangira kurasa, abashinzwe umutekano n’abasirikare bagerageje kubarwanya, imirwano yamaze amasaha agera kuri ane, aho bashoboye kurokora amajana n’amajana y’abapolisi bo muri iryo shuri.

abashinzwe umutekano
Kurwanya ibyo byihebe byamaze amasaha menshi

Babiri muri ibyo byiyahuzi bahise bahasiga ubuzima ubwo baturitsaga ibisasu bari bambaye, ibisasu byahitanye na benshi muri abo banyeshuri bathasize ubuzima, uwa gatatu akaba yishwe n’abashinzwe umutekano.

abakomeretse
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro byo muri ako gace

Major General Sher Afgan ushinzwe kuyobora ingabo zirwana akaba atunga agatoki umutwe w’ibyihebe  Lashker-e-Jhangvi, akaba avuga ko uwo mutwe wakoraga uhabwa amategeko n’abandi bayoboke bari mu gihugu cya Afghanistan, n’ubwo kugeza ubu nta mutwe uratangaza ko waba uri inyuma y’icyo gitero.

Amasasu y’imbunda n’ibisasu biturika byumvwagwa n’abari hafi y’iryo shuri nyuma y’uko icyo gitero cyari kimaze kugabwa, aho abagera ku 100 bahakomerekeye.

Geo television itangaza ko yabwiwe na bamwe mu banyeshuri ko ubwo ibyihebe byazaga birasa bigana ku mazu, abenshi mu banyeshuri bahungiye ku gisenge bakajya basimbukira inyuma ngo ibyihebe bitababona, bakiza ubuzima bwabo.

Quetta

Quetta akaba ari umugi mukuru wa Balochistan muri Pakistan, aho ibyigomeke bitavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imitwe y’abayisilamu bagiye bagaba ibitero byenda gusa n’iki gitero mu gihe cyashize.

NO COMMENTS

Leave a Reply