RAB yazanye amaraso mashya mu bworozi bw’ ingurube

RAB yazanye amaraso mashya mu bworozi bw’ ingurube

| | Yasomwe inshuro 288 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe ubworozi bw’ ingurube buri kugenda butera imbere uko bwije nuko bukeye, by’umwihariko mu ntara y’Amajyaruguru, kuri ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, cyamaze kuvana amapfizi y’ingurube mu gihugu cy’Ububiligi aho izo ngurube zizifashishwa mu kuvugurura ubwo bworozi.

img-20160818-wa0003
zikigezwa mu Rwanda

Nyuma yuko izo ngurube zigereye mu Rwanda touchrwanda yegeyeye Shirimpumu Jean Claude umworozi wabigize umwuga by’umwihariko ubworozi bw’ingurube, akaba ari nawe wakurikiranye iby’iryo soko ry’ingurube ryari ryatanzwe na RAB, yavuze ko kuba hari ingurube zuzujuje ibyangombwa byifuzwa ari amahirwe kuri bo nk’aborozi, ngo kuko bizabafasha kugera ku ntego bifuza ndetse no gukemura bimwe mu bibazo byari kuzagaragara mu bworozi bw’Ingurube.

Yagize ati:”Biratanga ejo hazaza kuko nawe ushyize mu mibare  ukareba uburyo  twororaga, mu gihe  cyari kuzaza twari kuzahura n’ikibazo cy’macugane, ni ukuvuga ngo twari kugenda duhererekanya impfizi  ugasanga tugize ikibazo cy’amacugane kandi ni ikibazo gikomerera ubworozi ku buryo bushobora no kurimbuka bigashira. Ikindi cya kabiri gukwirakwiza indwara, kumva ngo ku musozi hari impfizi imwe abantu bajya kubanguriraho na zo zigira uburwayi, zishobora guterana indwara ku buryo twazasanga ubworozi bwacu bushize”.

img-20160906-wa0000
Umusaruro udasanzwe wo gutera intanga ingurube, watangiye kugaragara

Shirimpumu Jean Claude akomeza avuga ko bitewe na gahunda yo gutera intanga bimirije imbere ngo batangiye kubona umusaruro udasanzwe ariko hari inama agira aborozi bagenzi be.

Ati:”Inama ya mbere natanga ni ugushaka icyororo cyizewe, kuko umutu arakubwira ati ndoroye noroye inzungu ati za zindi z’inzungu z’umweru akumva ko ibara aribwo bwoko, kuvuga ngo icyororo cyizewe, ni ukuvuga  ngo ingurube woroye uzi amateka yayo  byibura kugera ku gisekuru cya gatatu? Icya kabiri ni ukuzigaburira neza umuntu aragenda akakubwira ngo ndoroye, ukagira ngo ni kwa kundi worora amatungo maremare nkufite ishyo Nyagatare, amatungo magufi yo bisaba kuyakurikirana ukaba uzi neza ko ibyo wazihaye byazigezeho. Icya gatatu ni ukuzitaho harimo kuzigirira isuku, kuzivura kuzikurikirana umunsi ku munsi ibyo bintu rero abantu baramutse babigezeho ubworozi bwatera imbere”.

img-20160818-wa0005
Zavanywe mu Bubiligi zije guteza imbere ubworozi bw’ingurube mu Rwanda

Dr Shumbusho Felicien umukozi ushinzwe ubworozi muri RAB ku rwego rw’igihugu, avuga ko mu kazana impfizi ziturutse hanze ngo byari mu rwego rwo gukomeza kuvugurura ubworozi no kongera umusaruro baca izitwa iza kinyaranda, aho kugeza ubu bazanye impfizi zo mu bwoko bwa Pietre na landrace.img-20160818-wa0004

Ese RAB yaba ishaka kugira akarere ka Gicumbi ikitegerezo mu bworozi bw’ingurube?

Nkuko bigaragaraga  akarere ka Gicumbi ni akarere gahatse utundi mu bworozi bw’ingurube mu Rwanda, Dr Shumbusho Felicien yabwiye touchrwanda ko hari ibikorwa byatangiye byo kugira Gicumbi nk’ikitegererezo mu bworozi bw’ingurube.

Yagize ati:”Ibyo ngibyo ni ibintu duteganya cyane, nkuko ubivuze muri Gicumbi hari abantu benshi  borora ingurube  ku buryo bw’umwuga, ukabona ni ibintu bigaragara neza n’ubu ngubu tujya tuboherereza abantu bakaza kubasura, hari igihe umuntu agera kuri RAB ashaka inama ku bworozi bw’ingurube cyangwa icyororo ubundi tukamugra inama zo mu biro nyuma tukamwohereza ahantu yasura hari ubworozi bwizewe “.

Dr shumbusho yakomeje avuga ko kuba hari abantu bohereza Gicumbi gusura ubworozi  bw’ingurube bidahagije, ahubwo ko hari na gahunda  yo kwishyira kw’aborozi b’ingurube kandi mu karere ka gicumbi iyo gahunda byaratangiye, aho RAB yifuza ko habamo ibyiciro bibiri, birimo aborozi batanga icyororo n’aborozi batanga inyama.

Dr shumbusho yasoje asaba aborozi bose korora bya kimwuga, dore ko ngo bateganya no gukora ubukangurambaga bwo gukangurira abantu kurya inyama y’ingurube  ngo kuko ni inyama nziza cyane.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply