Rayon Sport yanze gukina umukino wa mbere wa shampiyona

Rayon Sport yanze gukina umukino wa mbere wa shampiyona

| | Yasomwe inshuro 419 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Rayon Sport yanze gukina umukino wa mbere wa shampiyona uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 bitewe n’impamvu yumvikana.

Shampiyona y’u Rwanda irabura amasaha agera kuri 32 kugirango itangire gusa hakomeje kuvuka  ibibazo bitandukanye biri kubuza iyi shampiyona gutangira bitewe nuko amakipe amwe namwe ari kwimwa ibyangombwa bitandukanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016 Ikipe ya Rayon Sport yandiiye ibaruwa ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru FERWAFA ivuga ko batazakina umukino wa mbere wa shampiyona mu gihe abakinnyi babo biimwe ibyangombwa.

Abakinnyi ba Rayon Sport bimwe ibyangombwa harimo Nova Bayama wakuriye mu ikipe ya APR FC, Rwigema Yves nawe uherutse gusinyira Rayon Sport avuye muri APR FC, Imanishimwe Emmanel uri gukinira APR FC kandi afite amasezerano ya Rayon Sport, ndetse na Rwatubyaye ABdul wasinyiye ikipe ya Rayon Sport

Image result for nova bayama
Nova Bayama
Image result for rwigema yves
Rwigema Yves
Image result for imanishimwe emmanuel
Imanishimwe Emmanuel
Image result for rwatubyaye abdul
Rwatubyaye Abdul

Biravugwa ko ikipe ya APR FC ariyo ifite uruhare mwiyimwa rw’ibyangombwa kuri aba bakinnyi bitewe nuko bari kuvuga ko bakiri abakinnyi ba APRFC.

Ikifuzo cya Rayon Sport irashaka ko umukino wa mbere wimurirwa kuwundi munsi, gusa FERWAFA ntiratangaza igisubizo cya nyuma

NO COMMENTS

Leave a Reply