Rayon Sports itewe inkeke n’ abakinnyi batari gukora imyitozo

Rayon Sports itewe inkeke n’ abakinnyi batari gukora imyitozo

| | Yasomwe inshuro 1,746 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Rayons Sports ifite abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’ igihugu yabatarengeje imyaka 20 kuri ubu nti barigukora imyitozo hamwe n’ abandi bakinnyi mu buryo bwo kwitegura umukino wa Marine.

Imyitozo y’uyu munsi iri Mu rwego rwo kwitegura umukino w’umunsi wa kane aho ikipe izerekeza i Rubavu guhura na Marines FC ifite inota 1 kuva shampiyona yatangira.

8af15642be483cff17d2ac5543678745

Iyi myitozo ntiyagaragayemo abahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi U20  aribo Manishimwe Djabel, Muhire Kévin, Nshuti Savio na Master, kimwe na Mutsinzi Ange na Nsengiyumva Idrissa bari mu bizamini.

Umutoza wungirije yabitangaje muri aya magambo ” Imyitozo yagenze neza kereka Savio Masta, Djabel na kevin bagiye mu ikipe y’ igihugu gusa bazaza kuwa kane basanga bagenzi babo bazaza “.

Uyu mukino na Marines witezweho byinshi cyane cyane ko Marines yakunze kurangwa no kugora Rayon Sports Mu bihe byashize, ubu ariko ikaba idashaka kongera gutsikira kuko ifite intego yo gukomeza ishyaka kurinda igeze ku gikombe.

Uko amakipe azahura ku munsi wa kane(4) wa shampiyona Azam Rwanda Premier League 2016-2017

04-NOV-16 POLICE FC vs GICUMBI FC KICUKIRO (15.30)

05-NOV-16 MUKURA V.S vs SC KIYOVU HUYE (15.30)

05-NOV-16   KIREHE FC vs ETINCELLES FC KIREHE (15.30)

05-NOV-16 MUSANZE FC vs APR FC NYAKINAMA (15.30)

05-NOV-16 ESPOIR FC vs AMAGAJU FC RUSIZI (15.30)

06-NOV-16 MARINES FC vs RAYON SPORTS FC UMUGANDA (15.30)

05-NOV-16  PEPINIERES FC vs SUNRISE FC RUYENZI (15.30)

05-NOV-16  AS KIGALI vs BUGESERA FC KIGALI STADIUM (15.30)

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply