Rayon Sports mu gahinda, nyuma yisubikwa ryo kujya muri Tanzania

Rayon Sports mu gahinda, nyuma yisubikwa ryo kujya muri Tanzania

| | Yasomwe inshuro 491 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Rayon Sports mu gahinda nyuma y’ uko amarushanwa yagombaga kwitabira yari ateganyijwe kubera muri Tanzania guhera mu kwezi gutaha yamaze gusubikwa.

Nk’uko byari byatangajwe kandi biteganyijwe ko muri Tanzania hagomba kubera amarushanwa agomba guhuza amakipe akomeye muri aka karere, tukanabihamirizwa n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports ko babonye ubutumire bwo kwitabira ayo marushanwa, ndetse bakanemera kuyitabira, ubu ayo marushanwa byamaze kwemezwa  ko atakibaye, ahubwo yimuriwe ku yandi ma tariki mu mwaka utaha.

rays

Mu gahinda kenshi nk’uko tumaze kubitangarizwa na Gakwaya Olivier, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aya marushanwa ngo yamaze gusubikwa, akaba yarimuriwe mu mwaka utaha, akaba azakinwa muri Nyakanga 2017 nabwo nihatagira izindi mpinduka zibamo.

NO COMMENTS

Leave a Reply