Rayon Sports yeguye ibiganiro na Skol ngo yongere inkunga ibakubire inshuro 4

Rayon Sports yeguye ibiganiro na Skol ngo yongere inkunga ibakubire inshuro 4

| | Yasomwe inshuro 202 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umunyamabanga w’ ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yashimangiye ko ikipe ya Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’ uruganda rwa Skol mu rwego rwo gushakisha uburyo hakongerwa amasezerano y’ imikoranire dore ko ayari asanzwe ¬†azarangira mu ntangiriro z’ umwaka wa 2017.

Aganira na newtimes, Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon Sports yemeje ko batangiye ibiganiro n’ uruganda rwa Skol ariko hakaba nta kintu gifatika kirava mu biganiro by’ ibanze batangiye kugirana, gusa icyo bashaka akaba ari uko bakongererwa amafaranga bari basanzwe bahabwa.

Gakwaya yagize ati: ” Twatangiye ibiganiro by’ ibanze, ariko nyine n’ ibiganiro, nta kintu kiremeranywaho tuzareba nyuma gusuzuma ikifuzo niba dushobora gukomeza gukorana nabo ariuko icyo dushaka ni uko bongera amafaranga.”

Ubusanzwe uruganda rwa Skol na Rayon Sports byari bifitanye amasezerano y’ imyaka 3 ariko ikazarangira mu mwaka utaha wa 2017 mu kwezi kwa Gashyantare. Aya masezerano akaba yari afite agaciro kabarirwa muri miliyoni 170 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Muri kiciro cya mbere, Skol yahaye Rayon Sports amafaranga agera kuri miliyoni 47, ubukurikiye iyiha miliyoni 56 ndetse n’ ikiciro cya nyuma ikba yaragombaga kubona miliyoni 67 nk’ uko byari bikubiye mu masezerano.

Amakuru aturuka mu ikipe ya Rayon Sports ni uko abayobozi b’ iyi kipe bifuza ko Skol yabongera amafaranga ikajya ibaha nibura miliyoni 15 buri kwezi, bisobanuye ko bashaka ko babakubira nibura inshuro 4 kandi bagakomeza no kubaha ibikoresho byo kwifashisha birimo imyambaro, inketo ndetse n’ imipira yo gukina.

Ibi ariko birakurikira kuba mu nteko rusange y’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda, FERWAFA, riherutse kwemerera umuterankunga w’ ikipe ya Rayon Sports kuba yajya anazana ibyapa byamamaza mu kibuga igihe habaye umukino wayo, ibi bikaba byaragoye ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon Sports mbere kuko FERWAFA yari yanze ko byakorwa.

NO COMMENTS

Leave a Reply