RDF yasuye inizeza umuryango w’ umwana wishwe n’ umusirikare ubutabera bwuzuye

RDF yasuye inizeza umuryango w’ umwana wishwe n’ umusirikare ubutabera bwuzuye

| | Yasomwe inshuro 489 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko umusirikare mu gisirikare cy’u Rwanda Major Aimable Mupenzi wari n’ umuganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, yishe umwana w’ umunyeshuri amuhondaguye, ubuyobozi bw’ ingabo (RDF) bwasuye umuryango wa nyakwigendera butangaza ko bwamaganye bikomeye iki gikorwa kigayitse bunawizeza ubutabera.

Kuri uyu wa gatatu nibwo itsinda rihagarariye ingabo z’ u Rwanda ryari riyobowe na Brig. Gen Emmanuel Ndahiro ryasuye umuryango wa Mabarushimana Theogene wishwe na Dr Major Aimable Twahirwa, akamuhondagura mpaka anogonotse, aho yamushiga kumwiba, akavuga ko yamusanze mu gipangu iwe yasimbutse nyamara hakaba hari abaturage babibonye bavuga ko uyu musirikare yakuruye uyu mwana amujyana iwe ariho yamkubitiye kugeza amwishe.

rdf_ubwo_yasuraga_umuryango_wa_mbarushimana
Ibitaro bya Girikare Major Aimable Mupenzi yakoragaho byatangaje ko bifatanyije n’ umuryango wa nyakwigendera

Mu muhango wo gushyingura umuryango w’ uyu mwana wasabye ko wazahabwa ubutabera, ibi kandi bagiye babihurizaho n’ abanyarwanda b’ ingeri zose basabye Leta y’ u Rwanda na RDF muri rusange ko bakora ibishoboka byose, uyu musirikare agahanwa adakingiwe ikibaba kuko ari igikomerezwa.

Lt Col. René Ngendahimana uvugira ingabo z’ u Rwanda yamaganye iki gikorwa anaboneraho kwizeza ubutabera uyu muryango.

Yagize ati: “Twabasuye byari ukubafata mu mugongo, nk’ubuyobozi bw’ingabo twatekereje ko byaba byiza kubasura tukabafata mu mugongo, ni n’umuco wa Kinyarwanda, gufata mu mugongo umuntu wapfushije. Byari ukubabwira ko ibyabaye natwe byatubabaje muby’ukuri kuko nubwo uriya mu majoro ari ingabo y’u Rwanda ariko muby’ukuri ibyo yakoze bitandukanye n’ibyo ingabo z’u Rwanda zishinzwe kandi zisanzwe zikora.”

????????????????????????????????????
Brig. Gen Emmanuel Ndahiro afata mu mugongo umuryango wa Mbarushimana Theogene wambuwe ubuzima n’ uwari ushinzwe kuburinda

Yakomeje avuga ko uko byagenda kose uyu musirikare Dr Major Aimable Mupenzi azaba yashyikirijwe ubutabera mu gihe kitarenze iminsi 5 nk’ uko biteganywa n’ amategeko, akaburanishwa kandi ubutabera bakaba bizeye ko buzakora akazi kabwo.

NO COMMENTS

Leave a Reply