RDF:“Icyo dushinzwe ni ukurinda si ukwica” ibyatangajwe nyuma y’urupfu rw’ umwana wishwe...

RDF:“Icyo dushinzwe ni ukurinda si ukwica” ibyatangajwe nyuma y’urupfu rw’ umwana wishwe n’umusirikare

| | Yasomwe inshuro 3,408 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umwana wishwe witwa Mbarushimana Theogene wigaga mu mwaka wa kabiri wa amashuri yisumbuye yaje gufatwa n’ umusirikare akaba n’umuganga ku bitaro bya gisirikare i Kanombe uzwi kwizina rya Dr Aimable akamukubita kugeza ashizemo umwuka amushinja ubujura yakoreye mu modoka ye.

Hari mu ijoro ryo ku cyumweru ubwo Mbarushimana yatumwaga n’umugore wa se wabo kuri boutique kujya kumuzanira ibyo kunywa mu nzira yaje guhura n’uyu musirikare ngo aramufata amujyana iwe aramukubita bikomeye cyane. Umwana aza kumucika undi amukurikiza ikintu kiremereye cyamumennye umutwe agwa aho hanze mu mbuga.

Odette Mukakamanzi umugore wa se wabo w’uyu mwana avuga ko, nyuma yo kwica uyu mwana, uyu muganga ngo yahise ahamagara umuyobozi w’Akagari amubwira ko yishe igisambo.

Mukakamanzi avuga ko umwana wabo atagiraga imico mibi cyangwa ingeso zo kwiba.

Mukakamanzi ati “Yari umwana witonda no muri weekend ntiyavaga aha, yahavaga ari uko tumutumye, ubundi yabaga yibereye mu turimo na bakuru be najyaga mbabwira nti muge mumurebera aho.

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwamaganye bwivuye inyuma igikorwa ndengakamere bwakozwe n’umwe muri bo.Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col. René Ngendahimana yabwiye itangazamakuru ko bamagana ibikorwa by’uyu wabasize icyasha ndetse  inshingano z’ingabo ari ukurinda Atari ukwica.

Bamwe mu bana biganaga nawe baje gutabara bari kumwe n'abayobozi
Abanyeshuri biganaga na nyakwigendera Mbarushimana hamwe n’ubuyobozi bw’ikigo yigagaho baje kumusezeraho bwa nyuma

source: UMUSEKE

1 COMMENT

  1. ingabo z’u Rwanda ubunyamwuga bwanyu ntago dukwiye kubufatira ku muntu umwe! aka wa muntu uba ari umwe agatukisha bose. gusa ibi bibe isomo ntago itegeko nshinga ryacu ritwemerera kwihanira yagombaga kwitabaza inzego z’ubutabera niba yari yamwibye koko. imana yakire nyakwigendera mu bayo.

Leave a Reply