Rev Antoine Rutayisire: abasengera abashonji gusa ukwizera si shyashya.

Rev Antoine Rutayisire: abasengera abashonji gusa ukwizera si shyashya.

| | Yasomwe inshuro 350 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu muhango wo gutanga ibihembo ku nshuro ya kane “Sifa Rewards” bitangwa na Isange Cooperation wabaye ejo hashije Rev Antoine Rutayisire yahamije ko abantu basengera abantu bishwe n’inzara aho kubafashisha ibibatunga bakabafashisha amasengesho uko kwizera ari feke.

antoine

Rev Antoine Rutayisire wigishije ijambo ry’ Imana yibukije abari muri uyu muhango wo gutanga ibihembo Sifa Rewards ku bantu b’indashyikirwa mu murimo w’iyobokamana bakora cyangwa bakoze ibikorwa bikagirira abaturage akamaro yabibukije ko buri wese afite inshingano yo kuvuga ubutumwa abantu bagahinduka.

Yifashishije amagambo aboneka muri Matayo28:19 havuga ngo “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatize mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka Wera” yibukije amakorali n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ko badakwiye kwita ku majwi yabo ahubwo bakwiye guha agaciro cyane ubutumwa batanga niba hari abo buhindura.

antoine-r-canon

Yavuze ko urwo atari urukundo baba babagirira kuko urukundo ruhindura abantu rugaragarira mu bikorwa kandi ko kwizera nta mirimo ugaragaza uba ukora ubusa. Yagize ati “Urukundo ruhindura abantu rugaragarira mu bikorwa kandi ukwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.”

Rev Antoine Rutayisire yanenze abanyaburayi batuzaniye ubutumwa ariko nyuma bakabureka. Yakomeje avuga ko misiyo twahawe atari uguhindura abantu abakiristo ahubwo ari ukubahindura abagishwa. Ati “Iyi misiyo (Mission) si uguhindura abantu abakiristo ahubwo ni ukubahindura abigishwa.”

Reba urutonde rw’abahawe ibihembo Sifa Riwards 2016 ku nshuro ya kane:

1. Bishop Dr.Fidele MASENGO:

Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church yashimiwe ko akorana neza n’itangazamakuru akavuga ubutumwa anakoresheje imbuga nkoranyambaga (Social Media).

2. Dr.Pastor Gatwa Tharcisse:

Ni umuyobozi muri PIASS yashimiwe ko yanditse ibitabo byahinduye ubuzima bwa benshi

3. Rate Padiri Freppo Ndagijimana:

Yahinduye ubuzima bw’ababana n’ubumuga muri HVP Gatagara

4. Bishop Rugamba Albert:

Ni umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church akaba afite urusengero rwubahirije igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali rwataye asaga Miliyari n’igice.

5. Pastor Liliose TAYI:

Ayobora Omega Church, akaba umupasiteri w’umugore watangije ibikorwa byo gusengera igihugu.

6. Ev. Sandrali Sebakara:

Ni umuvugabutumwa wabaye intangarugero

7. World Vision Rwanda:

Ni umuryango (NGO) wafashije abana batishoboye

8. Mothers Union: Umuryango wafashije imiryango kwiyubaka

9. CARSA:

Umuryango wagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge

10. AEE (African Evangelistic Enterprise):

Umuryango wafashije abaturage kwivana mu bukene

11. RGB: Ikigo cya Leta gikorana neza n’abanyamadini

12. Polisi y’igihugu (RNP):

Urwego rw’umutekano rukorana neza n’abanyamadini

13. AUCA (Adventist University of Central Africa):

Kaminuza ya gikristo yatanze umusanzu ukomeye mu burezi

14. ADEPR – DEDUC Project:

Yatanze umusanzu ukomeye mu burezi ku bana biga i Wawa

15. Ibitaro bya Kabgayi:

Ibitaro byafashije abaturage benshi 16. Hotel Bethania: Hoteli y’itorero EPR yakira neza abayigana

17. Steven Karasira:

Umunyamakuru wa gospel umaze igihe kinini, wafashije benshi kugera kure

18. Ev. Justin Hakizimana:

Afite Ikiganiro ‘Ibyiringiro by’abizera’ cyo kuri Radio Umucyo cyahinduye ubuzima bwa benshi, bamwe bakizi ku izina ry’Abapagani bo mu rusengero

19. Korali Injili Bora:

Abaririmbyi bo mu itorero rya EPR Gikondo bavuze ubutumwa henshi

20. Korali Maranatha:

Abaririmbyi bo mu Itorero EAR Remera bavuze ubutumwa henshi

21. Korali Christus Regnat: Abaririmbyi ba Regina Pacis muri kiliziya Gaturika bavuze ubutumwa henshi

22. Korali Ambassadors of Christ:

Abaririmbyi ba SDA Remera Bavuze ubutumwa henshi hirya no hino muri Afrika

23. Korali Bethlehem:

Korali ya ADEPR Gisenyi yafashije abatishoboye initeza imbere

24. Theo Bosebabireba:

Umuhanzi wavuze ubutumwa cyane hirya no hini mu gihugu

25. Aline Gahongayire:

Umuhanzi watangije umuryango ‘Ineza Initiative’ mu ntego yo gufasha abana batishoboye.

26. Produce Bill Gate:

Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi

27. Producer Karenzo (Embassy):

Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi

28. Janet Uwimbabazi:

Umunyarwandakazi washishikarije abanyamahanga gusura u Rwanda binyuze mu ivugabutumwa

29. Gaby Irene Kamanzi:

Umuhanzikazi wafashije benshi mu bahanzi bagakorana indirimbo zahinduye ubuzima bwa benshi

Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply