RRA n’Abasora bongeye kugirana ibiganiro bigamije kwirinda amakosa mu gutanga imisoro

RRA n’Abasora bongeye kugirana ibiganiro bigamije kwirinda amakosa mu gutanga imisoro

| | Yasomwe inshuro 108 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kane ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyagiranye ibiganiro n’abasora mu rwego rw’amahoteli n’abafatanyabikorwa, biri muri gahunda yo kwimakaza umuco wo kuganira, hagamijwe kuzamura imyumvire y’abasora binyujijwe mu biganiro no kujya inama, kandi hakubahirizwa inshingano hagati y’abasora n’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA).

RRA

Ibi biganiro kandi bikaba ari no muri gahunda iki kigo cyihaye yo guhura n’abasora cyane cyane ibyiciro by’Abubatsi n’icyiciro cy’Amahoteli n’amaresitora kandi bigaterwa n’ubushakashatsi bwakozwe na RRA umwaka wa 2015 bigaraga ko muri ibyo byiciro byombi hari  ibibazo bijyanye n’imyumvire yo gusora nkuko bivugwa na Komiseri Mukuru Wungirije W’ikigo Cy’imisoro N’amahoro BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal ati:”uku guhura kenshi kw’ ibyiciro by’abubatsi n’icyiciro cy’amahoteli n’amaresitora kuko dusanga harimo ibibazo byo gusora ku buryo twasanze ari ngombwa ko dushyiraho imbaraga zo kugirango duhure na buri cyiciro, iyo tureba by’umwihariko ibibazo birimo akenshi, ubwo turavuga imisoro, n‘uburyo musora, tuziko abenshi mukoresha abakozi, ariko ni bake babishyurira imisoro ku mishahara babahemba, ikindi kibazo n’icyerekeranye n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa, ibibazo bijyanye na fagitire z’impimbano z’Imashini nyemezabwishyu (EBM)”.

Ibi biganiro bihuza abasora n’ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda kikaba kigaragaza ko hari abantu n’Amakomanyi bagera kuri  25 yakoze ibonyuranije n’amategeko ubu amwe akaba yaragejejwe mu nkiko, hari ngo n’abafunze n’abandi bagishakishwa, kuko bakekwaho icyaho cyo kunyereza umutungo w’igihugu, akenshi ibi bikaba byaraturutse ku kudakoresha neza imashini za EBM.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply