Rubavu: Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza bakubita abarezi babo bakanabambika...

Rubavu: Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza bakubita abarezi babo bakanabambika ubusa

| | Yasomwe inshuro 1,042 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abarimu bo ku rwunge rw’amashuri rwa Shwemu, ruherereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baratabaza bitewe n’urugomo bakorerwa na bamwe mu banyeshuri bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge.

Umwe muri bo witwa Musafili Gustave, yavuze ko abo banyeshuri baherutse kumwicaza hasi bakamuvanamo inkweto aje kubigisha.

Yagize ati “Abana turera nta kinyabupfura bagira, baradutuka uko bashaka, ntawe duhana ngo bishoboke ninjiye mwishuri ngize ngo mbavugishe bakerewe, baramfata banyicaza hasi bamvanamo inkweto ntabarwa na bagenzi banjye kandi biduteye impungenge.

Aba banyeshuri ngo ntibatinya kwadukira abarimu b’igitsina gore bakabakubita ndetse bagashaka no kubahohotera.

Musafili akomeza avuga ko mugenzi we Murekatete Judith, wigisha mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, nawe yinjiye mu ishuri bagatangira kumukubita ndetse bamwe muri bo bagashaka kumwambura imyenda yari yambaye.

Si abarimu gusa bahohoterwa n’abanyeshuri kuko n’umuzamu witwa Nshimiyimana Eric abana bane bamaze kumukubita, harimo abamukebeshaga inzembe, bakamutera inshinge banamushyira urusenda mu maso.

JPEG - 64.8 kb
Eric Nshimiyimana umuzamu wahohotewe n’aba banyeshuri

Ati “Bakerewe ishuri batangira gusimbuka igipangu njya kubarega basubirayo kuzana inzembe n’ibindi bantsinda hasi, iyo ntatabarwa bari no kunyica, mfite impungenge ko bafite umugambi mubi cyane.”

Umuyobozi w’iki kigo, Munyentabwa Leonard, avuga ko imyitwarire mibi y’abo banyeshuri yazanywe n’abana bari barataye ishuri, ubuyobozi bukabagarura baramaze kuba bakuru.

Asobanura ko benshi muri bo banywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, ariko kuko babikorera hanze y’ikigo ntibigire gikurikirana.

Yagize ati “Abakubise uyu muzamu twabafashe barimo Niyonsenga Joseph, Imananiyikiza Samuelna Nsengimana, ubu turavugana n’itsinda rishinzwe ikinyabupfura kandi barahanwa by’intangarugero, kuko si ubwambere babikora banahohoteye abarimu”

Urwunge rw’amashuri rwa Shwemu rurimo ishuri ribanza n’iryisumbuye , abanyeshuri bahiga ni 2480.

Bamwe mu babyeyi bahafite abana baganiriye n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru bahamya ko imyitwarire mibi iranga abana babo ikomoka ku kuba ikigo kidafite ingamba zo gucunga ikinyabupfura zikarishye.

Ibi ariko diregiteri Munyentabwa abitera utwatsi akavuga ko iyo mico bayikomora iwabo aho baba baturutse, ahubwo agasaba ababyeyi gushyira igitsure ku bana babo, ndetse banahanwa ku ishuri ntibihutire kuza kubaregura, ahubwo bakabanza bakamenya impamvu bahanwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply