Rubavu: Hakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Rubavu: Hakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

| | Yasomwe inshuro 115 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba yongereye imbaraga mu  bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha, kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza  ry’ibiyobyabwenge ndetse n’bindi byaha muri rusange.

Muri ibyo bikorwa harimo ibiganiro ku bubi bw’ibiyobyabwenge itanga mu bigo by’amashuri, mu rubyiruko by’umwihariko, abakora imyuga itandukanye, abibumbiye mu makoperative ndetse n’abaturage muri rusange.

Ubukangurambaga nk’ubu bwatangiwe ku kigo cy’amashuri cya  Muhato (Group Scolaire de Muhato) giherereye mu Murenge wa Gisenyi, akagari k’Umuganda umudugudu wa Muhato bukaba bwatanzwe na Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza ushinzwe imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage mu Karere ka Rubavu ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake  mu karere ka Rubavu, Rwibasira J. Bosco

Hari kandi abagize  itsinda ryitwa Amahoro rigizwe n’urubyiruko rwishyize hamwe  rugamije  gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge rukorera mu kagali Mbugangali umurenge wa Gisenyi ndetse na Rukirande Jean wari uhagarariye umuryango  urwanya ukanakumira ibiyobyabwenge witwa  OYES (Organization for the Youth Empowerment and Strive) ikorera mu karere ka Rubavu.

IP Nyiraneza  yasobanuriye uru rubyiruko icyo ibiyobyabwenjye aricyo anabasobanurira ububi bwabyo  harimo kubabuza kwiga, kugaragara mubikorwa by’urugomo, gutwara inda z’indaro n’ibindi

Yagize ati:” Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge kubera ko ubifatanwe afungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.Ikindi kandi; ntibibuza umuntu kwibagirwa ibibazo afite; ahubwo bimwongerera ibindi.”

IP Nyiraneza yarangije agira ati:”Ndizera ko mujya mwirebera ubwanyu uko bigenza ababinyoye. Ubwo mumaze gusobanukirwa ububi bwabyo, mubyirinde; kandi mugire uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’ababinywa, ababikwirakwiza  n’ababicuruza.”

Rwibasira yasobanuriye uru rubyiruko imikorere y’ amatsinda  y’urubyiruko rw’ abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha , abasobanurira akamaro kayo , aho byanatumye nyuma y’ubu bukangurambaga, uru rubyiruko rwose rwariyemeje kujya muri aya matsinda(anti-crime clubs).

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bagera ku 1590 n’abarezi babo bagera kuri 47 bakorera muri kiriya kigo.Mu bindi baganirijweho , hari  ibijyanye n’inda z’indaro n’ububi bwazo maze abana b’abakobwa basabwa kubyirinda  kuko bibagiraho ingaruka mbi zirimo guhagarika amashuri ndetse no kwandura indwara z’ibyorezo nka SIDA n’izindi.

Kaneza Alphonse wari uhagarariye umuyobozi w’ishuri akaba yarashimiye abatanze ibiganiro ku gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge  no kwirinda inda z’indaro,  abemerera ko azakomeza gukangurira abanyeshuri ashinzwe kurushaho gukurikiza inama bagiriwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply