Rubavu: Umugabo yishe umugore we amuziza ko atatetse

Rubavu: Umugabo yishe umugore we amuziza ko atatetse

| | Yasomwe inshuro 282 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Rubavu umugabo yishe umugore we amwicishije inyundo nyuma y’ uko yamusigiye amafaranga igihumbi yo guhaha ibyo kurya ariko yataha agasanga ntiyatetse ahubwo yayanywereye inzoga.

Uyu mugabo witwa Habimana Eric ngo ku mugoroba wo ku wa gatatu yasigiye umugore witwa Mukashema Claudine amafaranga igihumbi ngo aze guhaha ateke ibyo kurya by’ umugoroba hanyuma atashye mu masaha ya saa moya asanga uyu mugore ntiyatetse ahubwo yayanywere inzoga.

Uyu mugabo ngo yahise arakara amubaza aho amafaranga yamusigiye yayashyize, baratongana niko kugira umujinya aba ahubuje inyundo arayimukubita, undi nawe ahita. Habimana akimara kubona ko yishe umugore ngo yahise yijyana kuri polisi.

Habimana naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanwa hashingiwe ku ngingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda , aho ashobora guhabwa igifungo cya burundu.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply