Rubavu: Batatu bitabye imana bazize impanuka

Rubavu: Batatu bitabye imana bazize impanuka

| | Yasomwe inshuro 820 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ni impanuka yaraye ibaye kuri uyu wa gatatu, tariki 5 Ukwakira ubwo AIP Hakizimana Peter umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu ari kumwe n’umuganga ndetse n’umushoferi wa Gereza ya Rubavu bavaga mu mujyi wa Rubavu berekeza aho Gereza iherereye mu murenge wa Nyakiliba bakoraga impanuka kugeza na nubu hataramenyekana icyayiteye.

ifoto-imodoka-1

Nubwo rwose Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda itarashyira ahagaragara icyateye iyi mpanuka. Bamwe mu baturage baturiye uyu muhanda iyo mpanuka yabereyemo batangaza ko iyi modoka ya Gereza yagonzwe n’indi modoka yamanukaga yacitse feri ikaza ikabagonga.

Imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka yahise ijyanwa ku bitaro bya Gisenyi mwiruhukiriro

Mu kiganiro yahaye izubarirashe dukesha iyi nkuru CIP Sengabo Hillary umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa yagize ati “Ni byo koko umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu yitabye imana ari kumwe n’umuganga ndetse n’umushoferi ibi byago byabaye mu ma sa tanu z’ijoro, gusa uburyo impanuka yagenze biracyakurikiranwa na polisi”

NO COMMENTS

Leave a Reply