Rubavu: Urban Boys na Charly na Nina bahakoreye igitaramo cy’ amateka –...

Rubavu: Urban Boys na Charly na Nina bahakoreye igitaramo cy’ amateka – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 2,482 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ijoro ryo kuwa gatanu nibwo amatsinda abiri y’ abahanzi ariyo Urban boys ndetse na Charly na Nina berekeje mu karere ka Rubavui kuhataramira, baza kuhakorera igitaramo cy’ amateka.

Igitaramo cyari kiyobowe na MC Anita Pendo cyatangiye mu masaha ya saa tatu z’ ijoro aho habanje abana bi Rubavu bakamurika imideli, nyuma yaho hakajyaho abahanzi bagiye bafite izina bo mu karere ka Rubavu.

Anita wayoboye ibi birori akajya anyuzamo agasetsa abantu bari bahari, niwe waje guhamagara abahanzi habanza kuririmba itsinda rya Charly na Nina.

Charly na Nina bahereye ku ndirimbo zabo za mbere bakagenda basoreza ku nshyashya bafite nabo beretswe urukundo bafitiwe n’ abaturage batuye i Rubavu.

Urban Boys niyo yagiyeho bwanyuma ibanza gushimira abantu bose batuye muri Rubavu bayitoye ikabasha kwegukana Guma guma. Nyuma yaho nibwo Urban boys yatangiye kuririmba nayo ihera ku ndirimbo zo hambere zagiye zimenyekana cyane haba Indahiro, Umwanzuro, Bibaye ndetse nizindi nyinshi zitandukanye.

Mu mafoto reba uko igitaramo cyagenze

img_7355 img_7360 img_7364 img_7386 img_7387 img_7391 img_7399 img_7400 img_7413 img_7415 img_7417 img_7419 img_7420 img_7435 img_7436 img_7440 img_7442 img_7443 img_7444 img_7445 img_7446 img_7454 img_7462 img_7467 img_7472 img_7480 img_7494 img_7501

NO COMMENTS

Leave a Reply