Ruhango: Bamwe mu bigeze gukorerwa ihohoterwa biyemeye kurirwanya

Ruhango: Bamwe mu bigeze gukorerwa ihohoterwa biyemeye kurirwanya

| | Yasomwe inshuro 99 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abigeze gukorerwa ihohoterwa 75 bo mu karere ka Ruhango biyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya irikorerwa mu ngo, irishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abana.

ihohoterwa

Ibi babyiyemeje ku wa 10 Ugushyingo mu nama bagiranye  na Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere.

Aba yaganirije ni bamwe mu banyamuryango b’Amahuriro 25 yo kurwanya no gukumira ihohoterwa yashyizweho mu kwezi gushize, bakaba barimo igitsina gabo n’igitsina gore.

Asobanura uko bazarwanya ihohoterwa, umwe mu bagize ayo mahuriro witwa Mukanyandwi Prisca yagize ati:”Ihohoterwa twakorewe ryatugizeho ingaruka mbi nyinshi. Turifuza ko hatagira undi  urikorerwa. Mu byo duteganya gukora harimo gusura  imiryango ibana mu makimbirane  kukayigira inama y’uburyo yabana mu mahoro n’umutekano.”

Mukanyandwi yakomeje agira ati:” Igihe twabasuye tuzajya  turebera hamwe ikibatera kuryana, ingaruka zabyo; hanyuma dushakire  hamwe umuti urambye.”

Mu kiganiro yagiranye na bo, IP Abijuru  yababwiye ati:”Kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose bisaba kumenya no gusesengura ikiritera. Mu bukangurambaga mukora hirya no hino mujye mubwira abo muganira na bo  ko amakimbirane atera umutekano muke n’ubukene mu muryango kubera ko  abawugize  batanya inama ku cyawuteza imbere.

Yabashimiye kuba barashyizeho amahuriro yo kurwanya icyo cyaha rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, aha akaba yaragize ati: “Muri abahamya b’ingaruka zaryo kuko ryabakorewe.Turizera tudashidikanya ko ubukangurambaga bwanyu buzagira uruhare runini mu kurikumira no kurirwanya.”

Abitabiriye iyo nama biyemeje kuba ijisho ry’umutekano. Ayo mahuriro 25 agizwe n’abanyamuryango 250, buri rimwe rikaba rigizwe n’icumi.

NO COMMENTS

Leave a Reply