Ruhango: Uwasize amazirantoki ku rugo rwa gitifu wa Mwendo yatahuwe

Ruhango: Uwasize amazirantoki ku rugo rwa gitifu wa Mwendo yatahuwe

| | Yasomwe inshuro 1,886 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Hari hashize igihe kigera ku mezi atandatu inzego zishinzwe umutekano zishakisha uwaba yaranyanyagije amazira ntoki mu rugo rw’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagali ka Mwendo mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango none kuri ubu yashyizwe aramenyekana akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Gitifu wa Kagali ka Mwendo Gahamanyi Emmanuel, mu ijoro ryo ku i tariki 21 Mata 2016 iwe mu rugo yabyutse yumva umunuko udasanzwe wakwiye ahantu hose abyutse ngo arebe icyabaye atungurwa no gusanga mu mbuga ndetse no mu nsi y’urugi bagiye bahasiga amazirantoki (umwanda wo mu musarani).

Umusore witwa Mpawenimana Theoneste akaba kuri uyu wa Gatanu yaratawe muri yombi na polisi nyuma ya amezi atandatu yose hashakishwa uwaba warakoze iri bara ariko biza gutinda aramenyekana avuga ni icyabimuteye.

run
Uyu niwe Mpawenimana Theoneste wemera ko yanyanyagije amazirantoki kwa gitifu

Mpawenimana Theoneste avuga ko yijejwe amafaranga y’u Rwanda 2000 , ayizezwa na bamwe mu basore bakoraga mbere akazi k’ubu rokodifensi (Local Defense) babiri aribo Minani ndetse na Mpayimana Valens baje kuva mu kazi nyuma bagatangira kujya bacuruza ibiyobya bwenge nka Kanyanga kubera uburyo uyu Gitifu wa Mwendo Gahamanyi yashyiragamo imbaraga cyane mu kubirwanya bakaza ku murakarira bagacura uyu mugambi wo kuza muhemukira aribwo bagiye inama yo gutuma uyu Mpawenimana kujya gushaka ayo mazirantoki akayanyanyagiza iwe mu rugo.

JPEG - 400.6 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagali ka Mwendo Gahamanyi Emmanuel

1 COMMENT

Leave a Reply