Abakozi ba ESI Kiyanza biteguye kugana inkiko nimba badasabwe imbabazi

Abakozi ba ESI Kiyanza biteguye kugana inkiko nimba badasabwe imbabazi

| | Yasomwe inshuro 561 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma yaho bamwe mu bakozi bakoraga ku kigo cy’amashuri cya ESI Kiyanza bajyanywe ku kirwa k’ikigo ngororamuco cya Iwawa gicumbikira abasore n’inkumi babaswe n’ibiyobyabwenge  bazira amaherere nyuma ubuyobozi n’itangazamakuru bikabakorera ubuvugizi bakavayo kurubu biteguye kugana iy’ubutabera ngo barenganurwe.

ruliii

Ikigo cy’amashuri cya ESI Kiyanza giherereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Ntabana havuzwe ubujura bwa mudasobwa kugeza nanubu zitaramenyekana umubare, mu gukora iperereza ubuyobozi bw’ikigo bufungisha bamwe mu bakozi b’iki kigo harimo abarimu, abazamu babiri ndetse n’umukozi wari ushinzwe amashanyarazi kuri icyo kigo.

Aba bakozi barafashwe boherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kajevuba nyuma yaho bahava babajyana  i Gikondo ahazwi ku izina ryo kwa Kabuga nyuma ubuyobozi bwaho bumaze kubona ko imiryango yabo itaza kubasura bafata icyemezo cyo kubohereza Iwawa ku kigo ngororamuco gicumbikira  ababaye imbata z’ibiyobyabwenge.

Mu nzira bajyayo bageze mu Karere ka Rubavu babiri imiryango yabo yandikiye minisitere yari iy’umutekano w’imbere mu gihugu bayimenyesha abo mu muryango wabo akarengane bakorewe bagarukira i Rubavu batarambuka i Kivu, Abandi batanu bo babakomezanywa Iwawa.

Iki kibazo nyuma yaho itangazamakuru rikimenyeye ryakoze ubuvugizi rimenyesha inzego z’ubuyobozi bidaciye igihe abari barajyanywe Iwawa baragaruzwa.

Bamwe mu bari barajyanywe Iwawa bibaza impamvu iki kigo aho kubajyana mu butabera ngo baryozwe ibyo bashinjwagwa bahanwe cyangwa amategeko abarenganure ubuyobozi bwafashe iyambere mu kubajyana Iwawa kandi Atari ikibazo cy’ibiyobyabwenge bashinjwa.

Aba bakozi bashimangira ko ubuyobozi bwa ESI Kiyanza nibutabasaba imbabazi biteguye kugana inzira bo y’ubutabera bakabarenganura.

Ubwo umwe mu banyamakuru yaganaga ku kigo cy’amashuri cya ESI Kiyanza kujya kuvugana n’umuyobozi waho aba bakozi bashinja kuba ariwe wagize uruhare ngo boherezwe Iwawa, uyu muyobozi yagiye abihisha, abakozi bandi babwira umunyamakuru ko yagiye mu nama gusa ariko bamwe mu banyeshuri batangaza ko babeshya ahubwo ahari aruko yanze kwigaragaza.

ruliii
Aba ni abazamu babiri bari ku mpande ndetse nu umukozi wari ushinzwe amashanyarazi (hagati)

NO COMMENTS

Leave a Reply