Rulindo: Biziyaremye yishe umugore we amukase ijosi

Rulindo: Biziyaremye yishe umugore we amukase ijosi

| | Yasomwe inshuro 263 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Rulindo umugabo witwa Biziyaremye Jean Marie Vianney yishe umugore we w’ isezerano amukase ijosi nyuma y’ igihe bari bamaze bashinjanya gucana inyuma dore ko umugore yari yarabyaranye n’ undi mugabo naho umugabo nawe yishakira undi mugore ku ruhande.

Aya mahano yabereye mu karere ka Rulindo, umurenge wa Ngoma mu kagali ka Mugote. Abaturanyi b’ aba bombi bavuga uyu mugore wishwe ariwe Muhawenimana Ernestine yabyaranye n’ undi mugabo utari Biziyaremye igihe yari afunzwe. Nyuma yo gufungurwa ngo Biziyaremye ntiyahwemye kubuza amahwemo uyu Muhawenimana Ernestine amuziza ko yabyaranye n’ undi mugabo. Umugore kandi nawe agashinja uyu mugabo kumuca inyuma.

Ibintu ngo byakomeje gutya kugeza ubwo Muhawenimana Ernestine yahukanye aragenda kuko bahoraga mu ntonganya, umugabo nawe ahita yuririraho ashaka undi mugore bikaba bikekwa ko yishe Muhawenimana Ernestine kugirango abone uko yibanira neza n’ uwo mugore yari yarashatse.

Biziyaremye acumbikiwe na kuri sitasiyo ya Bushoki yo mu karere ka Rulindo mu gihe iperereza rigikomeje ngo agezwe imbere y’ ubutabera.

NO COMMENTS

Leave a Reply