Rulindo: Munyembabazi yarashwe n’ umupolisi yari agiye gutema ahita apfa

Rulindo: Munyembabazi yarashwe n’ umupolisi yari agiye gutema ahita apfa

| | Yasomwe inshuro 159 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki, akagali ka Mukoto haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Munyembabazi warashwe n’ umupolisi ubwo yashakaga kumutema, maze ahita ahasiga ubuzima.

Ngo ku wa gatandatu, uyu mugabo Munyembabazi yashatse kwica mushiki we witwa Muhawenimana bapfa amakimbirane bagiranye aturutse ku kuba yaramwishyuzaga amatungo yari yaramuragije ariko akayagurisha, gusa ariko ntiyigeze agera ku mugambi kuko abaturage bahise batabara ndetse banashyiraho irondo rirara kwa mushiki we kuko bakekaga ko yagaruka akamwica.

Bukeye bwaho ku cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016, uyu mugabo ngo yongeye azindukira kwa mushiki we afite umuhoro agirango amwice ariko aramubura, abaturage bongeye gutabara nabo ashaka kubatema, nibwo bahitaga bahuruza polisi ngo itabare.

Ubwo abapolisi bahageraga bashatse guta muri yombi Munyembabazi ariko arabahindukirana nabo arabasatira ashaka kubatema, ngo bagerageje kurasa mu kirere bamukanga ariko aranga akomeza kubasatira ashaka kubatema niko guhita bamurasa ahita apfa.

NO COMMENTS

Leave a Reply