Rurageretse hagati ya Aline Cool n’ umugabo babyaranye

Rurageretse hagati ya Aline Cool n’ umugabo babyaranye

| | Yasomwe inshuro 7,591 | Ibitekerezo byatanzwe
9
SHARE

 Umukobwa umenyerewe mu mashusho y’indizirimbo zagiye zikundwa na benshi hano mu Rwanda nk’ akanyarirajisho ya Jay Polly, azwi kw’izana rya Aline Cool cyangwa Umutoni aline nkuko ababyeyi be bamwise, ubu ngo ashobora kujyanwa mu nkiko n’umugabo babyaranye.

Uyu mugore uzwi nk’umukobwa kuri benshi batazi ko yabyaye, bitewe n’uko yitwara cyangwa n’ imyambarire imenyerewe ku bakobwa bakiri bato (batarabyara), ubu ngo agiye kujyanwa mu nkiko n’uwo babyaranye amuziza kutamwemerera gutwara umwana we cyangwa ngo amuhe uburengazira ku mwana babyaranye nk’umubyeyi we cyangwa se wamubyaye.

Aline Cool
Aline wamenyekaniye cyane mu mashusho yagiye ajyamo

Niko gufata ikimezo cy’uko agiye kujya mu nkiko mugihe adahawe umwana we, kuko ngo we abona nyina adaha uyu se w’umwana uburenganzi bihagije kumwana we, kandi ngo asabwa ibyangobwa bimwe na bimwe kugirango nyina abone uko arera umwana.

Aya niyo Magambo Aline yanditse kuri facebook yiwe
Aya niyo Magambo Aline yanditse kuri facebook yiwe

Aya makuru yaje kwemezwa n’amagambo yashyizwe kurubuga nkoranya mbaga rwa Facebook ya Aline Cool ,aho yarari kwibaza impanvu umuntu abyara umwana ntabashe kubahiriza inshingano ze nk’umubyeyi w’umugabo, wabyaye umwana kandi akamwemera.

Aline n' umugabo we
Aline n’ umugabo we

Ibi byakomeje kwibazwaho na benshi icyaba gituma aba babyeyi bombi bagiye kwitabaza inkiko kugirango babashe kurera umwana wabo bombi.

Yanditswe na Herve Kasse

9 COMMENTS

  1. Mubeshya nkinzozi, aya makuru ninde wayaguhaye KO umwana babonana kenshi gashoboka! Mwagiye mureka guhimba amakuru, nkubwo umuntu abareze….

  2. Muge mwandika ibyubaka kandi ntimukaduhe inkuru zidafite gihamya. Njye uko mbazi bombi bitandukanye cyane nibyo mwanditse.

    • Ariko njye narumiwe ariko uyu herve kasse nuwahe kweli umuntu arifata agahimba inkuru atanazi kweli niko sha ubundi wowe wize itangazamakuru nukuri mwari mukwiye kwihesha agaciro harya ngo nukugirango mugaragaze ko muba mwakoze murakabije pee!!!

  3. Ahhaaahaha….Ariko abanyamakuru babuz inkuru menya!harya zandikirwa ubuntu !?biba bimeze gute! ?Aline uwo s haraho mwabonye yanditse kumwana we Se yanze kumurera cg kumugaburira!??umuntu wese ndabona yabyuka agakora inkuru kabisa.

  4. Kubera ibinyoma nanjye mbona muriyi nkuru bitumye ntangira gucyemanga nandi makuru touchrwanda.com yandika.

  5. hahahahha…..ariko noneho abanyamakuru baragwira,nkawe Herve wadusobanurira akamaro kiyinkuru,tureke nibyo kandi ,ubuse HARI aho wabonye uwo ALINE avuga ko SE w umwana we atamurera cg se ntacyo amumariye.mujye muduha inkuru z ubwenge muve mumafuti.Carine

  6. Ariko nk’aya mabya ngo ni Herve aba yandika ibiki koko… muri bose se ninde wavuze iby’inkiko.. wababajije bose se wumva avis yabo?? Uzishinga ubugegera bwa Aline wazimye ushaka kujya kuri hit uzasara😝😝😝😝 umwana yamwimana se ahari??

  7. Ibi sibyo namba. Umwana ko nziko abonana na se ibi bivuye he? Byaba byiza mugiye mukora ubushishozi munkuru mwandika hakanabaho kubaza impande zombi kuruta kubona post ugahimba le contenue.

  8. Umwana n’umwana mwere kumubyiniraho, nahabwe uburere n’ababyeyi bombi, agira imana kuba akibafite. Ese ubundi uyu we yandika ku facebook ashaka iki? Ni ukugisha inama cyangwa? njye ntabwo mbyumva, naho iby’abanyamakuru bandika agakuru akariko kose babonye bapfa kubona kabaha hit.

Leave a Reply