Rushaho gusobanukirwa n’ intambara yo ku Rucunshu

Rushaho gusobanukirwa n’ intambara yo ku Rucunshu

| | Yasomwe inshuro 1,380 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mu gihe cy’ubwami uretse intambara zagiye zibaho mu Rwanda rwa Gasabo zijyanye no kurengera ubusugire bw’igihugu  hagiye habaho n’intambara z’izungura zijyanye n’abarwaniraga Ingoma. Nyuma haza kuziraho n’intambara rukunduzi yitiriwe Rucunshu (intambara yo ku Rucunshu) kuko ariho yabereye.

Ku Rucunshu ho muri Komini ya Nyamabuye i Gitarama (ubu ni mu Karere ka Muhanga) mu mwaka w’1896, hagati y’abari ku gice cy’umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n’abari ku gice cy’umwami Mibambwe Rutalindwa.

Byatangiriye i Ngeli muri Nyaruguru. Rwabugili yateganyije umusimbura. Uwo yahisemo ni umwe mu bana be b’icyitiriro ariwe Rutalindwa. Nibwo Kigeli IV Rwabugili amwimitse, imihango yose irubahirizwa, aherezwa “inyonga” ari byo bimenyetso by’ubwami, yitwa Mibambwe IV Rutalindwa.

Rutalindwa kimwe na Baryinyonza, Karara na Burabyo, bari abana b’abazanano.

Nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga yari yarishwe na Rwabugili mu mubare w’abo yishe ahorera nyina Murorunkwere. Ibyo byatumye Rwabugili aha Mibambwe IV Rutalindwa “umugabekazi w’umutsindirano” ariwe Kanjogera bamwe bitaga Kanzogera. Abiru n’abasizi bahise babwira Rwabugili ko arikoze, ko ashoje intambara.

Ku gicamunsi imvura ijojoba ngo abatwa b’ibwami bo mu mutwe witwa Urwiririza barimo kwagika imizinga y’inzuki. Inzuki bikunze kuvuga ko ari zo mbarutso ya Rucunshu, ngo zarasandaye abantu bakwira imishwaro (bahunga bagana impande zose.)

Muri uko gukwira imishwaro abagannye epfo mu rugo kwa Kanjogera baketse ko batewe no kwa Rutalindwa nuko nabo bafata intwaro ngo bitabare kuko kera umugabo yagendanaga n’intwaro aho ariho hose.

Nkuko musenyeri Alegisi Kagame yabitekererejwe na Kayijuka ka Kanyantaba ngo byaje kugaragara ko bahungaga inzuki nuko impande zombi zirahagarara maze ngo muri uko guhagarara kw’impande zombi zari zishyamiranye, uwitwa Kaningu atera icumu mu barwanyi ba Rutalindwa maze aba akomye rutenderi atyo urugamba rurarema.

Muri urwo rugamba uruhande rwa Rutalindwa rwaranesheje ndetse ngo bashaka no gufata Kanjogera na Musinga kugira ngo babashyire umwami abe ari we ugira icyo abategeka. Inkuru yahise ikwira hose ko byacitse ibwami, ingoma z’impuruza ziravuga ku mpande zombi.

Image result for intambara yo ku rucunshu

Rwamanywa watwaraga mu Budaha arahurura n’ingabo ze z’Abatanyagwa bahura n’ingabo ziri kumwe na Kabare nuko iza Rutalindwa ziza zirwanya iyo mitwe yombi ariko ngo umunaniro no kutagira ababunganira bituma ingabo za Rutalindwa zicogora.

Umwami Rutalindwa wabonaga ko ntacyo akiramira, yahisemo kwiyahura aho gufatwa mpiri maze ajya mu nzu na bagenzi be, barimo umugore n’abana be batatu bitwikiramo bose ndetse n’ ingoma Karinga ihira muri iyo nzu.

Mu baguye muri iyo ntambara bo ku ruhande rwa Rutalindwa havugwamo kandi abiru bakomeye barimo Rutikanga rwa Nkuriyingoma, Kibaba cya Ndungutse na Mubumbyi wa Karambi. Gusa ku ruhande rwa Musinga nabo batakaje abantu bakomeye barimo uwitwa Gihanamusango.

Nyuma y’ibyo, Kabare yasabye abantu guhamba abaguye muri iyo mirwano ubundi ngo asaba ko inka z’ingishywa zari aho ku Rucunshu bene zo bamaze gupfa zose zihabwa uwitwa Nkwaya, uyu akaba yaratwaraga umutwe w’inka bita Insanga zakoreshwaga mu mihango y’abiru (intambara yo ku Rucunshu).

Bukeye nyuma y’iyo mirwano yo ku Rucunshu, abiru bo ku ruhande rwa Kanjogera batoraguye ibisigazwa by’abaguye aho ngaho n’ivu, byose bashyira mu nkangara barapfundikira bajya kubishyingura ahitwa i Tongo muri Masisi.
Naho Kanjogera ahita yimuka aho ajya kuba mu rugo rushya barimo bubaka i Rwamiko. Ibi byose ngo bikaba byarabaye mu kwezi kw’Ukuboza mu mwaka wi 1896.

Nguko rero uko intambara yo ku Rucunshu yabaye n’intandaro yayo.

1 COMMENT

  1. Hello Touch Rwanda, ndabemeye noneho kabisa touch rwanda I touchinze u Rwanda. Sorry for the English kinyarwanda word. Mukomeze mutugezeho history y’u Rwanda👍👍👍

Leave a Reply