Rusizi: Afunzwe azira guta uruhinja mu musarane

Rusizi: Afunzwe azira guta uruhinja mu musarane

| | Yasomwe inshuro 262 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkungu, haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa ufite imyaka 19 wataye umwana w’ uruhinja mu musarane, kuri ubu  akaba afunzwe.downloadNkuko yagiye abigarukaho,uyu mukobwa ngo guta umwana we mu musarane, byaturutse ku muhungu wamuteye inda amwizeza ko bazabana, nyuma aza kumwigarika ahita afata icyemezo cyo guta uwo mwana mu musarane.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bakurikiraniraga hafi iby’uwo mukobwa, bavuga ko ugereranyije uwo mwana wajugunkwe mu musarane, yari ageze nko mu mezi umunani  cyangwa icyenda.

Nsenyiyumva Vincent de Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu, yavuze ko amakuru y’uyu mukobwa bayamenye aruko ababyeyi be bagiye kubatakambira, bavuga ko umwana wabo bamubuze ku  cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016.

Kugeza ubu umurambo w’urwo ruhinja washyinguwe, ndetse ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwagiriye inama ababyeyi kugaruka ku burere bw’abana babo, dore ko haba harimo ibishuko byinshi nkuko Igihe kibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply