Rusizi: I Bugarama bararira ayo kwarika kubera ibura ry’imbuto y’imyumbati

Rusizi: I Bugarama bararira ayo kwarika kubera ibura ry’imbuto y’imyumbati

| | Yasomwe inshuro 135 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana, bararira ayo kwarika nyuma y’aho bamaze imyaka igera kuri ibiri bategereje imbuto y’imyumbati ariko amaso yaheze mu kirere.

Ikibazo cy’imbuto y’imyumbati kiri kuvugwa mu gace ka Bugarama, abaturage bavuga ko bishobora guteza ikibazo cy’inzara nk’iherutse kwibasira uduce tumwe na tumwe tw’igihugu ndetse yanatumye bamwe basuhuka.

Ngendahimana Vincent ushinzwe iterambere ry’akagari ka Ryankana, avuga ko bashishikarije abahinzi guhuza ubutaka bugera kuri hegitari 500, ariko magingo aya ikibazo cy’imyumbati kiracyari ingorabahizi.

Yagize ati:”Aha duhagaze hari hegitari 500 zahuzwagaho ubutaka ku gihingwa cy’imyumbati, kuri sezo ya 2014 na 2015 twaje kugira ikibazo cy’indwara ya kabore , abahinzi basabwa ko iyo mbuto yarwaye yacanwa…Ni ikibazo gikomeye ku bahinzi bacu, twese turabireba twakoze ubuvugizi ariko RAB ikatubwira ngo izaza ariko twebwe nta gisubizo turabona”.

Bamwe mu baturage baganiriye na Radiyo y’abaturage ya Rusizi, bavuga ko kubera nta mwumbati  bahinze, ngo bafite ikibazo cy’inzara kibakomereye cyane.

Rukundo Aimable ushinzwe ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi  mu Rwanda RAB mu ntara y’Uburengerazuba, avuga ko barimo kugenzura  imbuto y’imyumbati yahawe abatubuzi kugira ngo izasaranganywe.

Yagize ati:”Umwaka ushize guverinoma yazanye imbuto iyikuye hanze, ubu ngubu gahunda ihari nuko muri iyi sizoni nuko uyu mwaka tutazongera gutumiza imbuto hanze, ubu ngubu icyo turi gukora ngo turebe aho za mbuto zagiye ese turakurayo imbuto kugira ngo duhe twa turere tundi tutabashije kubona imbuto turimo na hano turi uyu munsi.

Icyo nabizeza nuko turi gukora igenzura muri iyo mirima aho batanze imbuto kugira ngo turebe ese za mbuto zingana iki kuko ntabwo ari muri Rusizi gusa basabye imbuto …Ndibaza ko mu gihe kitarambiranye baraba na bo bamenyeshejwe uburyo  bari bubone za mbuto, kugira ngo aho hantu hari abahinzi barwaje imyumbati  noneho babone iyo bari busimbuze”.

Ese ibi biragira izihe ngaruka ku bahinzi?

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko izi hegitare zahingwagaho imyumbati, abaturage basabwe kuzihingamo ibigori, Ngendahimana Vincent avuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ngo kuko hari abaturage bashobora guhinga imyumbatsi ikirwaye kubera urukundo bayikunda.

Yagize ati:”Ingaruka za mbere nuko abahinzi nkuko bakunze imyumbati sezo ebyiri zikaba zari zishize nta myumbati tubahaye, hari abashobora kuzana bya bigombo birwaye kubera gukunda imyumbati…turafite rero impungenge ko aho duteganya guhuza igihingwa cy’ibigori bashobora guhingamo ya myumbatsi irwaye”.

Indwara ya Kabore ni indwara yibasiye igihingwa cy’imyumbati mu gihugu hose, iyi ndwara yatumye hatumizwa indi mbuto nshya hanze y’igihugu ariko na yo ntiragera aho bayikeneye hose ndetse ntiratanga icyizere ko na yo itazarwara.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply