Rusizi: Ubuharike buratungwa agatoki nka nyirabayazana y’imirire mibi mu bana

Rusizi: Ubuharike buratungwa agatoki nka nyirabayazana y’imirire mibi mu bana

| | Yasomwe inshuro 68 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bweyeye na Butare mu karere ka Rusizi, baravuga ko ikibazo cy’ ubuharike kiri gufata indi ntera ndetse ngo hari kuvuka ikibazo cy’indwara z’imirire mibi mu miryango yaharitswe.

csm_rusizi_district_11_ab9cf1fa26Abaturage baganiye na Radiyo y’abaturage ya Rusizi dukesha iyi nkuru,ni abo mu murenge wa Bweyeye na Butare, bavuga ko abagabo babo babata bakigira mu mujyi gushakayo abakobwa bigatuma ubukene bwiyongera mu muryango.

Bamwe bati:”Njye mbona bihari, abantu baharika ni benshi na batanu nabavuga bagiye baharika batuye mu kagari kamwe, mbona ari imyumvire mikeya abagabo bafite, umugabo yanga gufata umugore neza yabona umugore abayeho nabi yabona uwifashe neza akaba ariwe ajya kureba, ntabwo wananirwa gufata neza umugabo yaguhe ibyo kumufata neza, ingaruka nyine abana bava mu ishuri babuze amakaye yo kwiga na mituweli n’imirire mibi ikiyongera ukazategereza ko umugabo ataha ukabura…”.

Uretse kuba aba baturage bavuga ko ikibazo cy’imirire mibi kiri kugenda gifata indi ntera, na Muganga Placide ushinzwe kurwanya imirire mibi mu kigo nderabuzima cya Bweyeye na we avuga ko abana basaga 20 barwaye indwara z’imirire mibi kandi ngo byaturutse ku kibazo cy’ubuharike.

Yagize ati:”Ni ikimenyimenyi ubu dufite abagera kuri 29, by’umwihariko kuri Bweyeye hari icyiciro cy’abana basa n’aho batereranwa biturutse ku kibazo cy’ubuharike kigaragara muri uyu murenge, aho usanga imiryango myinshi ibyara abana badashoboye kurera, by’umwihariko akaba ari abagabo bamara kubona abana bamaze kuba benshi mu rugo, bagata urugo bakabeshya abagore babo  ko bagiye gushaka imibereho hanze ya Bweyeye. Bakunze kugaragara za Gitarama yigira iyo ngiyo agashakayo undi mugore n’ubundi agakomeza kubyariyo”.

Harerimana Frederic umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko iki kibazo gihangayikishije ndetse ngo bagiye kongera ubukangurambaga mu kwigisha abaturage mu guhangana n’imirire mibi n’ubuharike.

Yagize ati:” Ariko ku ruhande rw’abaturage na bo hari icyo twabonye gihari cy’ikibazo gikomeye, ikibazo cya mbere ni ubuharike, ubuharike butuma abantu babyara abana benshi abana bakagira imirire mibi, bakarwara Bwaki wabareba mu muhanda ukabona ko bafite ikibazo. Abana ntibagire isuku abana ntibabashe kwiga kubera ibyo bibazo byose bijyane n’ubuharike, nibyo rero twasabye abaturage ko bashyiramo imbaraga mu guharanira ko umwana yiga neza, umwana akarya umwaka akabasha kubona uburenganzira bwe bwose”.

Ikibazo cy’ubuharike ni ikibazo leta y’u Rwanda ikomeje guhanga na cyo umunsi ku wundi, ubundi mu mategeko y’u Rwanda yemeza ko umugabo agomba kugira umugore umwe , n’umugore akagira umugabo umwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply