Rusizi umugabo yari yivuganye umugore we utwite Imana ikinga ukuboko

Rusizi umugabo yari yivuganye umugore we utwite Imana ikinga ukuboko

| | Yasomwe inshuro 1,241 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

I Rusizi, nyuma y’amakimbirane ya hato na hato Nsengumuremyi Jean Pierre yakubitaguye umugore we Uwambaje Odette utwite amugira intere akizwa n’inzego z’umutekano zamwihutishije kwa muganga ubu akaba ariho ari gukurikiranirwa.

 

mibi
Ikigo nderabuzima cya Mibirizi aho Odette arwariye

Nsengumuremyi Jean Pierre ni umugabo w’imyaka 30, washakanye na Uwambaje Odette w’imyaka 24 y’amavuko bakaba bari basanzwe bafitanye abana babiri ndetse kurubu bakaba biteguraga kwibaruka uwa gatatu dore ko Odette afite inda y’amezi atandatu.

Mu ijoro ryo ku itariki 9 Ukwakira nibwo Nsengumuremyi ukomoka mu karere ka Rusizi, yafashe umugore we mu kabari bari basanzwe bacururizamo aramukubita biturutse ku makimbirane bari bamaranye iminsi dore ko n’inzego z’ubuyobozi zari zimaze igihe  zibatumiza ngo bisobanure kubwo guteza umutekano mucye mu mudugudu.

Nyuma yo ku mukubitagura ubutabasha kugenda inzego z’umutekano zikaba zahageze zisanga umugore we yabaye intere zihita zihutisha ku mugeza ku kigo nderabuzima cya Mibirizi aho ari gukurikiranirwa.

Si incuro ya mbere kandi uyu mugabo ateza umutekano mucye iwe ndetse no mubaturage dore ko aherutse gusigarira inzego z’umutekano kuko ubwo zageraga kuri ako kabari ke saa tanu z’ijoro zigasanga yafungiranyemo abantu barimo banywa, mu gihe muri ayo mashaha bibujijwe kunywa inzoga, arihanangirizwa abwirwa ko niyongera gukora amakosa nk’ayo azabihanirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wu murenge wa Nyakarenzo, Uwamwiza Jeanne d’Arc yagize ati “Nyuma y’uko gushaka kurwanya inzego z’umutekano twaramuhamagaye tumuca amande, tunamubwira ko niyongera gukorera ibitari byo muri ako kabari tuzagafunga, none dore yakagiriyemo umugore we intere, tukaba twumva igisigaye ari ukugafunga, yakomeza gukurura ibikorwa by’umutekano muke, haba mu rugo iwe, haba no mu bandi bantu agafatirwa izindi ngamba ataragira uwo yambura ubuzima.’’

Ubuyobozi buri gufata ingamba , zirimo kugirwa inama mu mugoroba w’ababyeyi, ariko aho bazajya babona bikabije bazajya bahafatira ingamba amazi atararenga inkombe.

1 COMMENT

Leave a Reply