Rusizi: Umusaza w’ umwana urwaye uburwayi bwo mu mutwe yiyahuye

Rusizi: Umusaza w’ umwana urwaye uburwayi bwo mu mutwe yiyahuye

| | Yasomwe inshuro 133 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umusaza witwa Bashimande Deo yiyahuriye mu kigo nderabuzima cya Gikundamvura giherereye mu karere ka Rusizi aho yari arwarije umwana urwaye uburwayi bwo mu mutwe, bikaba bivugwa ko yabikoreshejwe n’ agahinda.

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima buvuga ko bwabimenye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bubibwiwe n’umuturage wabonye Bashimande yimanitse mu giti akoreheje umugozi wari uziritse umurwayi wo mu mutwe yari arwaje.

Umuyobozi w’iki kigo,Eugene Mbanda yavuze ko uyu wiyahuye yari afite umwana witwa Sibomana Jean de Dieu, urwaye mu mutwe, aziritse imigozi ariko uyu musaza aza kumuzitura kubera ko bari bagiye kumujyana ku bitaro bya Mibirizi.

Ati “Ni umusaza wari uharwarije umurwayi wo mu mutwe hanyuma biba ngombwa ko uwo murwayi bamworohereza ku bitaro. Mu gihe umwana yari aryamye, Bashimande Deo yamukuyemo imigozi yari imuziritse, ahita agenda ntitwamenya n’aho yagiye.”

“Mu gitondo umuturage yamubonye yimanitse mu giti, maze araza aratubwira. Twabimenyesheje inzego zibishinzwe harimo polisi n’umurenge baraza, umurambo bajya kuwukoraho iperereza mu bitaro bya Mibirizi.”

Mu gihe twakoraga iyi nkuru mu ibitaro bya Mibirizi biherereye mu murenge wa Gashonga bari bakiri gukora izuzuma ry’umurambo w’uyu musaza.

igihe

NO COMMENTS

Leave a Reply