Rusizi: Umusaza yishwe akebwe ijosi anamburwa amafaranga menshi

Rusizi: Umusaza yishwe akebwe ijosi anamburwa amafaranga menshi

| | Yasomwe inshuro 173 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umusaza witwa Sinarumaze Jacques w’imyaka 56, wari utuye mu mudugudu wa Njambwe,akagari ka Gahungeri,mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi yishwe urwagashinyaguro dore ko abamwishe bamukase ijosi n’ ibindi bice by’ umubiri we.

Nk’ uko amakuru agera kuri touchrwanda.com abihamya ngo uyu musaza wishwe urwagashinyaguro, abamwishe bakagenda banamukata ibice by’ umubiri we bakabitandukanya, ngo banamwambuye amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ igice yose barayajyana, aya mafaranga akaba yaramaze iminsi ayagendana mu mufuka w’ ipantaro yambaraga imbere.

Uyu musaza akimara kwicwa umurambo we wabanywe n’ abantu bahita batabaza. Hakaba hahise hafatwa abantu 13 bose bakekwaho ubu bwicanyi, muri aba hakaba harimo n’ umuhunguwe nawe wigeze kumwiba amafaranga amuhaye imiti isinziriza, bikaba bikekwa ko yaba yarifashishije andi mabandi ngo abashe kumwambura aya mafaranga yose.

1 COMMENT

  1. Twihanganishije umuryango w’uwo musaza ariiko se koko ubwicanyi buzageza ryari ko abantu badashaka kubureka, ahantu igihugu cyacu kigeze nta muntu wakabaye agitekereza kwica mu genzi we, gusa abicanyi nkaba bajye bahanwa bikomeye, reka dutegereza polisi yacu ikore iperereza turebe ko yafata aba bagizi banabi.

Leave a Reply