Rusizi: Umutingito ukomeye wahungabanyije abaturage

Rusizi: Umutingito ukomeye wahungabanyije abaturage

| | Yasomwe inshuro 1,625 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mu karere ka Rusizi ho mu burengerazuba bw’u Rwanda habaye umutingito ukomeye wo kugipimo cyo hejuru ahagana wabaye ubugira kabiri kose.

Byatangiye ahagana ku isaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba aho wari woroheje abaturage bisubirira mu mirimo yabo nki bisanzwe.

Nka nyuma y’isaha imwe gusa umutingito urongera uza noneho uri kugipimo cyo hejuru ndetse wangiza amazu, imodoka zari hafi y’inyubako nazo zikaba zangiritse ibi bikaba byagize ingaruka cyane mu murenge wa Kamembe ahazwi nka Matewusi.

Bamwe mu baturage baturiye uyu murenge bakaba batinye gusubira mu nzu zabo bakeka ko isaha n’isaha wakongera ukagaruka.

Ubwo ikinyamakuru TouchRwanda cyandikaga iyi nkuru hari hataramenyekana nimbi hari umuntu waba watakarijemo ubuzima muri uyu mutingito.

Gusa ku bitaro bya Gihundwe bamaze kwakira abarwayi 14 bagize ingaruka z’umutingito, Harimo 4 bakomeretse bikomeye n’abadamu batwite 3. Bose baracyari bazima.Ariko haracyumvikana udusigazwa twawo tudakomeye.

tingit tingitoo tingt

 

1 COMMENT

Leave a Reply