Ruswa iravuza ubuhuha mu gipolisi cy’ i Burundi

Ruswa iravuza ubuhuha mu gipolisi cy’ i Burundi

| | Yasomwe inshuro 523 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

I Burundi haravugwa gucibwa amande ku baturajye cyangwa ku muryango udafite ikayi y’umuryango, cyangwa umunyamuryango wese utaribaruje muri iyo kayi.

Ibi byagaragaye mu mukwabo udasanzwe wabereye mu ntara ya Nyakabiga, uyu mukwabo wakorwaga n’umutwe w’abapolisi b’igihu cy’uBurundi bagenda binjira mungo z’abaturage babasaba ikayi y’’umuryango kuri buri muryango.

Image result for petero nkurikiye

Bagera kumuryango udafite ikaye bakawuca amande angana n’amafaranga ibihumbi icumi by’amarundi (10.000), cyangwa basanga umuntu wo muri uwo muryango utanditsemo nabwo ugacibwa ayo mande. Ibi byatumye bamwe mu baturage bo mu Nyakabiga bibabera ikibazo kingutu kubatayafite, abandi bakibaza impamvu ibi birigukorwa n’ubuyobozi bw’inzego za Polisi, aho kugira ngo babiharire ubuyobozi bw’ibanze, cyane ko abayobozi bohasi aribo bazi imibereho y’abaturage babayemo, bakamenya abo bakwiriye kwaka ayo mande cyangwa abo badakwiriye kuyaka ku bw’impanvu baba bafite.

Uyu ni mwe mubaturage batuye muri kamwe muduce twaho iBurundi, agira ati; “ibi twe byaraturenze, kubona ubuyobozi bwa Polisi aribwo buza kwikorera ibarura cyangwa kwiyakira ikayi y’umuryango. Ibi bitwereka ko hashobora kuba hari ikiri inyuma y’ikigikorwa, bakabyitirira kubarura imiryango”.

Image result for petero nkurikiye
Nkurikiye Petero umuvigizi w’ igipolisi ki Bururndi

Umuvugizi w’igipolisi cy’uburundi Petero Nkurikiye yagizze icyo atangaza kuri icyo kibazo agira ati: “umuntu wese udafite ikaye abapolisi bamushyikiriza ababishinzwe kugirango bamenye impanvu atayifite kandi bamenye neza uwariwe. Icyo abapolisi bashinzwe ni ukureba udafite iyo kaye kandi abandi bayifite, niba adashobora kuba atari mu bagizi banabi, naho bundi itegeko ry’ikaye abashinzwe intwaro nibo bireba”.

Uyu muvugizi wa Polisi akomeza asobanura ikibazo cy’abasirikare baka amande ya 10.000 k’udafite iyo kaye: ”iby’amande kugeza ubu mu kegeranyo dufite ntabirimo, iyo umupolisi aciye amande atanga gitance (urupapuro rw’inyemezabuguzi), kuko aba ari amande ashingiye ku mategeko.

Mubyo mutubwiye ko hari abaciwe amandi, ntagihamya nakimwe kerekana ko abo baturajye baciwe ayo mande muri kuvuga, ariko uwaba yabikoze mu bwihisho nkeka ko yaba ari kunyuranya n’amategeko kuko iyo ni ruswa nkizindi zose. Icyo dusaba abo bantu ni uko uwo baribuze kwaka ayo mande ntibamuhe gitanse yayo, ahite ahamagara ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye, kugirango dufatanye kurwanya ubwo bujura buri gukorwa n’abo bantu”. Iki gikorwa cy’umukwabo gikomeje kubaho biteganyijwe ko kizakorwa no mutundi duce twintara z’umugi wa Bujumbura, ndetse no mu Burundi hose.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply