Rutsiro: Abanyeshuri 120 bagizwe abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Rutsiro: Abanyeshuri 120 bagizwe abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

| | Yasomwe inshuro 85 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abanyeshuri 120 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro biyemeje kuba mu bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere.

Uku kwiyemeza gufatanya na bagenzi babo basanzwe bari muri iri huriro mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego byabaye ubwo ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi yagiranaga inama n’abanyeshuri 698 n’abarimu babo 22.

Mu kiganiro yagiranye n’aba banyeshuri ndetse n’abarimu babo AIP Mugenzi yabasobanuriye ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse n’uruhare rwabo mu kurirwanya. Yagize ati:” uruhare rwanyu ni ingenzi mu kurirwanya kubera ingaruka mbi rigira haba ku miryango yanyu, ku baturage muri rusange ndetse by’umwihariko ku iterambere ry’igihugu”. Yakomeje kandi anaganira nabo ku bikorwa bibi by’ubutagondwa n’ubuhezanguni nk’uko byagiye bigaragara hamwe na hamwe. Yagize ati:” Ababikora baba bashaka kubishoramo cyane cyane urubyiruko bakarwizeza ibitangaza. Murasabwa rero kuba maso kandi mukirinda umuntu uwo ariwe wese washaka kubashuka abahamagarira kujya muri ibyo bikorwa bibi, ahubwo mugahita mutanga amakuru kuri Polisi y’u Rwanda no ku zindi nzego zibishinzwe kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.

Uwimana Joseph ukuriye ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Rutsiro nawe wari witabiriye iki kiganiro, yaganiriye n’aba banyeshuri ku ruhare rwabo mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego kwicungira umutekano. Yabasobanuriye ko urubyiruko ari imbaraga z’ingenzi z’igihugu, abasaba gukorera ubushake mu guteza imbere igihugu cyabo. Yabibukije kujya bashishoza  bakirinda ababashuka bashobora kubashora mu bikorwa bibi birimo ibiyobyabwenge. Aha yagize ati:” iyo imbaraga z’urubyiruko zikoreshejwe neza zubaka igihugu kigatera imbere nk’uko namwe mwibonera ko igihugu cyacu kimaze kugera ku rwego rushimishije mu iterambere, mu mibanire y’abaturage ndetse no mu mibereho myiza yabo. Ariko kandi iyo zikoreshejwe nabi ziragisenya nk’uko amateka ya vuba abyerekana. Murasabwa rero kwitonda mukajya mushishoza mukamenya gukora ibyiza mukareka ababashuka bityo mugateza imbere u Rwanda”.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Congo Nil Uzamberumwana Anthere yijeje kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe.

Ubutumwa nk’ubu bwari buherutse no guhabwa abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri bitandukanye aribyo College de la paix yo mu murenge wa Gihango, Ishuri ry’isumbuye APACAPE ryo mu murenge wa Ruhango n’Urwunge rw’amashuri rwa Murama rwo mu murenge wa Musasa. Biteganyijwe kandi ko buzanagezwa no ku bindi byiciro by’abaturage nk’amakoperative y’abatwara abagenzi, ay’abahinzi n’abandi.

NO COMMENTS

Leave a Reply