Ruzagayura, Rukungugu, Ruyaga, Rumanura zimwe mu nzara zashegeshe zigasiga amateka ku Banyarwanda

Ruzagayura, Rukungugu, Ruyaga, Rumanura zimwe mu nzara zashegeshe zigasiga amateka ku Banyarwanda

| | Yasomwe inshuro 1,749 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kenshi iyo uganiriye n’abakuze ukababaza nk’igihe bavukiye usanga igisubizo baguha kiba kiri hafi y’ibihe bikomeye by’ikimenyabose  abanyarwanda banyuzemo. Urugero umwe azakubwira ati “navutse amasaka yeze.” Undi nawe “navutse mu gihe cya Ruzagayura ” cyangwa se navutse ku ngoma y’umwami uyu n’uyu. Dore zimwe mu nzara zabaye ikimenyabose bitewe n’uburyo zashegeshe abanyarwanda zikageza ubwo zifata amateka akomeye atibagirana.

ruzaga

Amateka yaranze u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma y’ubukoloni agaragaza ko mu bihe bitandukanye u Rwanda hari igihe inzara yayogozaga abanyarwanda bamwe bagasuhuka bakagana iyo bweze abimbaraga nyeya ikabahitana.

Zimwe mu nzara zizwi zabayeho, hari inzara ya Rukungugu yabaye ku ngoma y’Umwami Yuhi IV Gahindiro. Iyo nzara yabaye ahagana mu ntangiriro z’ikinyejana cya XIX. Yatewe n’amapfa yiganje mu gihugu. Nkuko Padiri Alexis Kagame abyandika mu gitabo cye yise «Un Abrégé de l’histoire du Rwanda», Umwami Gahindiro n’abiru bakoresheje icyo gihe Inzira y’ubwiru ya Rukungugu mu kuyirwanya. Iyo nzara yamaze umwaka umwe.

Nyuma yaho, mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage, mu Rwanda habaye n’izindi nzara, zirimo Ruyaga yo mu 1897-1903, Rwakabaga cyangwa se Kimwaramwara yo mu 1906-1909. Inzara Ruyaga yatewe n’inzige zateye imyaka, zikayona kugeza aho bivuyemo inzara. Naho Inzara ya Rwakabaga yatewe n’amapfa yiganje cyane mu majyaruguru no mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, u Rwanda rwatewe n’izindi nzara zikomeye. Izo ni nka Rumanura cyangwa se Rumanurimbaba yo mu ntambara ya mbere y’isi yose. Iyo nzara yabaye hagati y’i 1916 n’i 1918. Yatewe n’intambara, ihunga ry’abantu, ubusahuzi bw’ibiribwa ndetse n’inzige zangije imyaka. Iyo nzara yatwaye abantu benshi: abapadiri bo kuri misiyoni ya Nyundo batangaje ko ku Nyundo honyine hapfiriye abantu barenga 25000.

Hagati y’i 1924 n’i 1926, u Rwanda rwongeye guterwa n’inzara ya Gakwege. Nyuma y’imyaka ibiri, hateye indi nzara yiswe Rwakayihura. Iyo nzara yabaye hagati y’i 1928 n’i 1930. Yatewe n’amapfa, yica abantu barenga 35000. Nyuma y’iyi nzara, ubuyobozi bw’Ababiligi bwatangiye gufata ingamba zo kurwanya inzara. Zimwe muri izo ngamba zirimo nko guhinga ku gahato imyumbati, ibijumba n’ibirayi. Iri hingishwa ku gahato niryo ryiswe “shiku”

Mu gihe cy’intambara y’isi ya kabiri mu Rwanda haje gutera inzara karundura ya Ruzagayura hagati mu mwaka wi 1943 kugeza mu 1944 aho yatewe n’amapfa yamaze imyaka ibiri Ruzagayura yatewe kandi n’igabanyuka ry’ibiribwa ryaturutse ku ndwara y’ibirayi bita «mildiou/mildew», ndetse no ku ndwara y’ibishyimbo bita «chortophila» no ku ndwara y’ibijumba bita «rhizoctonia/rhizoctonie». Nkuko bigaragara, izo ndwara zibasiye ibiribwa by’ibanze by’Abanyarwanda b’icyo gihe.

Inzara ya Ruzagayura yongerewe ubukana n’intambara ndetse n’uko icyo gihe Abanyarwanda bagombaga guha umusanzu Leta nkoloni y’Ababiligi yari ihanganye n’ingabo za Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose (war effort/ effort de guerre). Uwo musanzu wari ugizwe n’ibiribwa n’amatungo.

Abanyarwanda batangaga inka, ibishyimbo, amasaka, amashaza byo kugaburira abasilikare b’abanyekongo ndetse n’abakozi bo mu birombe byo muri Congo.

NO COMMENTS

Leave a Reply