Rwamagana: Umushoramari yirashe ahita ashiramo umwuka

Rwamagana: Umushoramari yirashe ahita ashiramo umwuka

| | Yasomwe inshuro 953 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Rwamagana, umugabo usanzwe uzwi muri aka karere witwa Vénuste Rwabukamba, umushoramari yirashe ashiramo umwuka arapfa.

Amakuru aturuka mu muryango w’ uyu mushoramari Vénuste Rwabukamba, usanzwe uzwi cyane muri aka karere ka Rwamagana ndetse no mu ntara y’ Uburasirazuba yose, arahamya ko uyu mugabo yasanzwe iwe mu rugo yafuye, ndetse akaba yapfuye nyuma yo kwirasa dore ko yari asanzwe atunze imbunda.

809d3b7927fd0db1996fb6f460e325

Abo mu muryango we baravuga ko nta kibazo bari bazi yari afite ku buryo yari kwiyambura ubuzima gusa polisi nayo ikaba yahise itangira iperereza ngo hamenyekane neza icyateye uyu munyemari kwiyambura ubuzima bwe.

Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kuvugwa amakuru ya buri munsi y’ abantu bakomeje gupfa biyahuye kubera impamvu zitandukanye.

NO COMMENTS

Leave a Reply