Rwigema Yves yavuye muri APR FC yerekeza muri Rayon Sport

Rwigema Yves yavuye muri APR FC yerekeza muri Rayon Sport

| | Yasomwe inshuro 430 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Rwigema Yves wakiniraga ikipe ya APR FC mu binyuma (Myugariro) yayiteye umugongo maze yerekeza mu ikipe ya Rayon Sport akaba agiye kuyikinira ndetse yanarangije gusinya amasezerano ye.

1474392457_14333653_992269247585208_8537146701311236282_n_1
Yves ari gusinya amasezerano ye

Rwigema ufite imyaka 20 avuye muri APR FC asanga mukeba wayo Rayon Sport, akaba agiye kuyikinira igihe kingana n’imyaka 2

Rwigema yakuriye mu Academy k’ikipe ya APR FC gusa ntiyakunze kubona umwanya wo kuyikinira bitewe nuko umwanya yakinagaho yawuhuriragaho naba myugariro bakomeye aribo Ngabo Albert ndetse na Rusheshangoga Michel

yves
Yves agikina muri APR FC

1474392718_14333706_876956802439629_37436492605458585_n

1474392856_14355553_876956625772980_1402194589512647071_n
Rwigema hamwe n’umutoza wa Rayon Sport Masudi Djuma

Ku bijyanye n’amafaranga Rwigema yaba yaguzwe ndetse nayo azajya ahembwa ntibiramenyekana gusa turacyabikurikirana, ndetse hari nandi makuru avuga ko nyuma ya Rwigema undi utahiwe ari Rutanga Eric

NO COMMENTS

Leave a Reply