Samputu agiye gutaramira abanyarwanda baba muri Australia.

Samputu agiye gutaramira abanyarwanda baba muri Australia.

| | Yasomwe inshuro 172 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi Jean Paul Samputu agiye gutaramira abanyarwanda baba muri Australia kubufatanye na kaminuza ya Sydney mu rwego rwo gufasha abanyarwanda baba muri Australia kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro ku isi uzaba tariki ya 21 Nzeri 2016.

176368-survivor-stories-jean-paul-samputu-shares-tale-of-forgiveness-with-scottish-students

Samputu yaririmbye indimbo nka “Nyaruguru” iza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu rwego rw’umuco w’ibihugu nyuma aza kuba ambasaderi w’amahoro mu mwakawa 2006.

Ubu atangaza ko yishimiye cyane kuzataramira abanyarwanda abakumbuza ibyiza n’umuco nyarwanda abinyujije mu njyana ye, agira ati “Nishimiye kuzaganira nkanataramira Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Australie, nkabakumbuza u Rwanda n’umuco wacu mu njyana ya muzika yanjye.”

jean-paul-samputu

Biteganyijwe ko Samputu agomba kuba yageze muri Australia tariki ya 17 Nzeri 2016 aho azaza gusoza ibi bitaramo bizabera mu migi ya Sydney, Brisbane na Melbourne ku ya 26 uku kwezi.

Samputu w’imyaka 54 y’amavuko azwiho kuririmba indirimbo zitaka u Rwanda ndetse n’urukundo akaba yaraje no kuririmbira umufasha we batandukanye cyera indirimbo yitwa “Nkundira ugaruke” bishoboka kuba baratandukanye akimufitiye urukundo.

Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply