Samsung imaze guhomba arenga miliyari enye z’amadorali

Samsung imaze guhomba arenga miliyari enye z’amadorali

| | Yasomwe inshuro 214 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kampani ya Samsung ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, yatangaje ko imaze guhomba amadorali arenga miliyari eshanu kubera telephone zayo yavanye ku isoko.

_91747845_samsungbatteryfireIki gihombo ngo kiri guturuka kuri telefone z’iyi kompanyi aho abakiriya bari bazifite bagiriwe inama yo kuzifunga, mu gihe hagishakishwa icyaba gituma batiri z’izo terefone ziturika zikaka umuriro.

Ibi kandi bibaye nyuma y’aho iyi kompanyi igerageje izindi telephone nshya yari yakoze zo mu bwoko bwa note 7 zo gusimbura izari zitameze neza, ariko biba iby’ubusa zikomeza kugira ikibazo.

BBC ivuga ko kugeza ubu iyi kompanyi iri gukora izindi telephone zo mu bwoko bwa Galaxy S7 na S7 Edge kugira ngo harebwe niba bava mu gihombo batewe na Samsung Galaxy note 7.

NO COMMENTS

Leave a Reply