San Francisco: Ibyaranze imbwirwa ruhame ya Perezida Kagame muri Rwanda Day

San Francisco: Ibyaranze imbwirwa ruhame ya Perezida Kagame muri Rwanda Day

| | Yasomwe inshuro 907 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Rwanda Day yabaye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2016 ku masaha y’ i Kigali wabaye umwanya mwiza ngo abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu mahanga  ngo bongere basangizwe ibyiza by’igihugu cyabo aho bahuriye i San Francisco ho muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni umuhango wabereye muri muri Hotel ya Marriott Marquis i herereye i san Francisco ho muri leta zunze ubumwe z’Amerika yitabirwa n’abakabakaba ibihumbi bibiri byose baturutse muri leta zigiye zitandukanye zo muri Amerika, ndetse abandi bakaba baje baturutse i burayi no muri Canada baje guhura ndetse no gusabana n’abandi.

Iyi Rwanda Day y’uyu mwaka ikaba ije isimbura iherutse kubera Amsterdam mu Buholandi umwaka ushize wa 2015.

Dore zimwe mu mpanuro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahaye bamwe mu banyarwanda ndetse n’inshuti zabo baturutse imihanda yose bagahurira i San Francisco mu muhango wa Rwanda Day.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku bihugu bihangayikishwa n’uko ibindi bibayeho kandi mu byukuri Atari impuhwe n’urukundo babikunze ahubwo ari izindi nyungu babikurikiyemo ziri inyuma abwira abanyarwanda ko batagomba guterwa ipfunwe cyangwa ubwoba bwo kwerurira abo babikora ko bagakwiye kwita ku byabo nabo ubwabo bibareba

yagize ati “Hari bamwe bacyumva ko bafite inshingano yo kugena uko ibindi bihugu bibaho, ku buryo nta kibazo gikwiye kugaragara mu kubabwira ko bakwiye kwita kubibareba.”

Perezida Kagame yanenze ibihugu bigishaka kugena uko abandi babaho agira ati “Hari abantu bashaka kwita ku bibareba, bashaka kubaka ubuzima bwabo, imiryango yabo, igihugu cyabo, ariko aho uwo muntu aturuka, ni muri cya gice kivuga ngo tuzi ibintu byose kurusha undi muntu uwo ariwe wese, ibyo bakeneye, uko bakwiye kubaho.”

Perezida Kagame yakomoje ku rugendo rwe i New York aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ahura n’abayobozi n’inshuti, umwe aza kumubaza impamvu agaragara ko ameze neza n’ibintu byose yirirwa asoma mu binyamakuru bimuharabika.

Ati “Nti ariko nta nubwo ngaragara neza gusa, niyumva komeze neza. Sinzi uko ngaragara ariko nzi uko merewe.”

Perezida Kagame yavuze ko byose abishingira ku muco abanyarwanda bafite ari nabo banamuhaye kuyobora igihugu.

Perezida Kagame yashimangiye ko uko u Rwanda rukomeza gushyirwaho igitutu n’ibihugu by’amahanga; bituma rugira ubushobozi bwisumbuyeho bwo guhangana n’ibyo bibazo aho kurubera urucantege.

Perezida Kagame ati “Dushaka kuba mu gihugu gishobora gutuma habaho ibiganiro, gishobora gutanga kikanakira. Ntabwo dushobora kuba igihugu gihabwa gusa, oya tugomba kuba n’igihugu gitanga. Iyo wamenyereye guhabwa gusa, ugera aho ukakira n’ibitagukwiriye. U Rwanda kandi ntabwo rwihariye iki kibazo rwonyine. Ni ikibazo rusange kuri uyu mugabane.”

Rwanda  Day y’uyu mwaka ikaba yitabiriwe ndetse n’abandi bashyitsi b’inshuti z’u Rwanda barimo nka Pastor Rick Warren umuvugabutumwa ukomeye kuri iyi Isi, Andrew Mwenda Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru The Independent, Michael Fairbanks Umwe mu bashinze ikompanyi yitwa “SEVEN FUND”.

Uretse imbwirwaruhame z’abandi bayobozi batandukanye habayeho n’umwanya wo gusabana ndetse no kungurana ibitekerezo

 

NO COMMENTS

Leave a Reply