Sanchez na Walcott bahesheje Arsenal amanota atatu

Sanchez na Walcott bahesheje Arsenal amanota atatu

| | Yasomwe inshuro 216 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016 shampiyona yo mu gihugu cy’ubwongereza yari yakomeje ndetse amakipe amwe namwe yari afite imikino ikomeye cyane, harimo uwahuje ikipe ya Arsenal na AFC Bournemouth ukaba urangiye Arsenal itsinze ibitego bitatu kuri kimwe byatsinzwe na Sanchez na Walcott (3-1)

Ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa 4 n’amanota 28 mu gihe AFC Bournemouth bari bahanganye iri ku mwanya wa 11 n’amanota 15

Igitego cya mbere cya Arsenal cyatsinzwe na Alexis Sanchez ku munota 12 w’umukino, gusa bitarambiranye Callum Wilson ukinira Bournemouth ku munota wa 23 yahise yishyura amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri ibintu bahindutse ikipe ya Arsenal izana imbaraga zidasanzwe maze Theo Walcot ku munota wa 53 abonera ikipe ya Arsenal igitego cya kabiri.

Umukino wenda kurangira Alexis Sanchez watsinze igitego cya mbere yahise atsinda igitego cya gatatu Arsenal itahana insinzi ityo.

Mu yindi mikino yabaye harimo:

Watford 0 – 1 Stoke City

Villarreal 0 – 2 Alaves(Espagne)

Indi mikino iteganyijwe harimo:

Manchester United 1 – 1 West Ham United

Southampton 1 – 0 Everton

Real Sociedad ? – ? Barcelona(Espagne)

1 COMMENT

Leave a Reply