Sat B ajyiye kurega Wassafi Records mu nkiko

Sat B ajyiye kurega Wassafi Records mu nkiko

| | Yasomwe inshuro 503 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi Sat B ukomoka mu gihugu cy’u Burundi akaba ari gukorera muzika ye hano mu Rwanda ababajwe cyane n’abasore bo muri Wassafi Records bashishuye indirimbo ye yitwa Mugacherere ntacyo bahinduyeho.

img_9952

Aba basore bo muri Wassafi bibye indirimbo ya Sat B uko yakabaye nta kintu na kimwe bahinduyeho, ibi bikaba byaramubabaje cyane ndetse akaba agiye no kubajyana mu manza.

img_9962

Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi yayisohoye mu mwaka wa 2014 afatanyije n’umuhanzi witwa Q Boy, gusa uyu muhanzi yamuciye inyuma maze ayijyana muri Wassafi akorana nuwitwa Rayvanny bayishyira hanze uko yakabaye.

img_9954

Mu kiganiro Sat B yagiranye na Tocuhrwanda yadutangarije ko mu kwezi gutaha kwa 11 azajya mu gihugu cya Tanzania gutanga ikirego cye azaregamo inzu itunganya umuziki ya Wassafi Records, maze abo bireba bakamurenganura

Iyi niyo ndirimbo Sat B yashyize hanze mu mwaka wa 2014

Iyi niyo abasore bo muri Wassafi bamwibye

Yakomeje avuga ko atari iyi ndirimbo gusa yibwe, anatubwira ko Wizkid na Radio&Weasal nabo bamwibye indirimbo bita Don’t cry.

Iyi ni Don’t Cry ya Wizkid na Radio and Weasel nayo bakaba barayibye.

NO COMMENTS

Leave a Reply