Saudi Arabia: Bavumbuye mugambi wo gutega ibisasu ku mukino wa ruhago

Saudi Arabia: Bavumbuye mugambi wo gutega ibisasu ku mukino wa ruhago

| | Yasomwe inshuro 130 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Saudi Arabia ivuga ko yavumbuye imigambi y’ibyihebe byateganyaga gutega ibisasu biturika ku mukino mpuzamahanga w’umupira w’amaguru mu burengerazuba bw’umujyi wa Jeddah.

Saudi Arabia

Ibyihebe byateganyaga gutega imodoka yuzuye ibisasu biturika mu mukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya Saudi Arabia na United Arab Emirates ubwo bahuraga mu kwezi kwa cumi, mu mikino yo guhatanira uruhushya rwo kujya mu mikino y’igikombe cy’isi izaba mu mwaka wa 2018.

ubutegetsi bwo muri icyo gihugu butangaza kandi ko bwahagaritste undi umugambi wa kabiri wari uyobowe n’ibyihebe byo mu Islamic State, wo kwivugana abashinzwe umutekano hafi y’umujyi wa Riyadh.

Saudi Arabia

Umunani mu bakekwaho gutegura iyo migambi, bakomoka mu mitwe ibiri itandukanye y’ibyiheb bakaba baratawe muri yombi.

Muri abo umunani batawe muri yombi hakaba harimo  abanya Saudi Arabia, babiri bakomoka muri Pakistanis, umwe ukomoka muri Syria hamwe n’umu Sudan, ibi bikaba bitangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Banatangaje kandi urutonde rw’abandi bantu benshi bakekwaho mu kugira uruhare mu itegurwa ry’imigambi yo kugaba ibitero mu burasirazuba bw’imijyi ya  Qatif na Dammam.

NO COMMENTS

Leave a Reply